Politiki

Gicumbi: Abakozi bane b’akarere batawe muri yombi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abakozi bagera kuri bane bo mu Karere ka Gicumbi batawe muri yombi na Polisi bacyekwaho ibyaha birimo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abatawe muri yombi ni Kagwene Viateur wari umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Habyarimana Jean Baptiste,ushinzwe iterambere , ushinzwe amakoperative n’ubucuruzi; Mashami Protogene, ushinzwe inyubako mu karere ndetse na Mutsinzi Samuel umukozi ushinzwe imirimo rusange mu karere,bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko aba bakozi bakurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukoresha nabi umutungo wa leta.

Gatabazi yasabye abaturage b’akarere ka Gicumbi, kudaterwa impungenge n’itabwa muri yombi ry’aba bakozi.

Turacyayikurikirana.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!