Umutekano

Gicumbi: Abahoze ari ba Local Defense ngo bemerewe ishimwe amaso ahera mu kirere

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bahoze ari ba Local defense bo mu karere ka Gicumbi mu mirenge itandukanye baravuga ko muri 2014 ubuyobozi bw’aka karere bwabemereye ishimwe none amaso yaheze mu kirere.

Local Defense Force yari yarashyizweho n’itegeko ryo mu 1998, hagamijwe gucunga umutekano w’inzego z’ibanze.Muri 2014 ni bwouUru rwego rw’umutekeno rwasimbuwe na DASSO kugeza na n’ubu rwunganira ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano.

Kuri ubu mu karere ka Gicumbi mu mirenge itandukanye abari ba Local Defence bavuga ko bakimara gusezererwa ubuyobozi bw’aka karere bwabasezeranyije ko bagiye guhita bahabwa ishimwe none amaso yaheze mu kirere.

N’ubwo akazi ko gucunga umutekano bakoraga kari ubukorerabushake n’ubwitange; bashingiye ku musanzu batanze ,mu kubaka gihugu bifuza ko ishimwe bemerewe nanubu bagitegerezanyije amatsiko barihabwa dore ko bamaze kurambirwa kubibwira ubuyobozi nyamara ntihagire igikorwa.

Nubwo aba bahoze ari Local Defense bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje inshuro nyinshi ku buyobozi bw’akarere ka Gicumbi ariko bikaba iby’ubusa, Mudaheranwa Juvenal ukayobora avuga ko ari ubwa mbere abyumvise gusa akabasaba kugana ubuyobozi ngo ikibazo cyabo gikurikiranwe.

Mu gihe abari abalocal defense batagenerwaga umushahara wa buri kwezi muri icyo gihe, kuri ubu abakora mu rwego rwa DASSO rwabasimbuye bo barawuhabwa.
Kuri ubu zimwe mu nshingano urwego rwa DASSO rufite ni ugufata umuntu wese rusanze ari mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, rukamushyikiriza Polisi, kandi rukajya rumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ahashobora kuba hari icyahungabanya umutekano w’abaturage.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET