Ubukungu

Gicumbi: Abahinzi b’icyayi bangayikishijwe n’isuri iva ku misozi ikacyangiza.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bahinzi b’icyayi muri bimwe mu bishanga bikikijwe n’imisozi miremire y’akarere ka Gicumbi bavuga bakomeje guterwa igihombo n’isuri iva kuri iyi misozi yangiza icyayi cyabo.
Ni ibintu ngo bimaze gutuma kuri ubu ibiti by’icyayi bisaga ibihumbi 300 byarangiritse ku buryo bitagitanga umusaruro.

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga igihingwa cy’icyayi ndetse no kongera umusaruro wacyo, aba bahinzi bifuza ko haba ubufatanye bw’inzego zose hakarwanywa isuri mu misozi ikikije ibishanga bihingwamo icyayi cyangwa bakongererwa ubushobozi bwo guhangana n’ibiza nk’ibi.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr.Geraldine Mukeshimana asaba abayobozi cyane cyane mu nzego z’ibanze n’abaturage muri rusange kwita kuri gahunda yo kurwanya isuri kandi buri wese akabigiramo uruhare.
Ikindi aba bahinzi bavuga ko kikiri imbogamizi mu mihingire y’icyayi muri aka karere ni ibiti by’icyayi bimaze gusaza ku buryo ngo bitagitanga umusaruro uko bikwiye.
Kugeza ubu ha 87 muri ha zirenga 1500 ni zo aba bahinzi bavuga ko zimaze kwangirika bitewe n’isuri iva mu misozi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano