Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Ababyariye iwabo babangamiwe no kwitwa indaya.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Constantin Tuyishimire

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi igaragaza ko abakobwa barenga 650 bafite hagati y’imyaka 16 -21 y’amavuko babyariye iwabo utabariyemo abagitwite.
Bamwe muri aba bakobwa bavuga ko bahura n’itotezwa mu miryango aho hari ababita indaya n’ibindi.Bamwe mu baganiriye na TV na Radio one ni abo mu murenge wa Byumba benshi bafite abana bari mu kigero cy’umwaka umwe, bavuga ko guhabwa akato bituma baguma mu bukene.
Iri totezwa rikorerwa abakobwa babyariye iwabo kandi ryemezwa na bamwe mu bayobozi begereye abaturage ku midugudu no mu tugali aho ngo hari n’abahabwa inkono yabo bwite nk’uko bisobanurwa naUWINEZA Solange ahagarariye abari n’abategarugori mu kagali ka Gasuna mu murenge wa Byumba aho muri aka kagari habarirwa abakokwa barenga 40 babyariye iwabo.
Ngo aba bakobwa bifuza ko ubuyobozi bwabafasha itotezwa bakorewa rigacika bakabumbirwa hamwe bakiteza imbere aho gukomeza kugira ubuzima bubi ndetse n’abana babo badasigaye.

Ku ruhande rw’ababyeyi bamwe mu bashyirwa mu majwi mu guha akato aba bakobwa, benshi babwiye Tv na Radio ko batishimira ko umukobwa ubyarira iwabo ;abandi bakabagaragariza icyizere gike bavuga ko n’ubundi bakomeza gusambana bakaba babyara n’abandi bana iwabo kuko hari ababyariye iwabo inshuro zirenze imwe.
Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango Munyezamu Joseph avuga ko bagiye kurushaho guhindura imyumvire ya bamwe mu baturage cyane cyane abagiha akato abakobwa babyariye iwabo ku buryo aba bakobwa bafashwa guhurizwa hamwe mu matsinda bagakorana n’ibigo by’imari bakava mu bwigunge.
Ikindi abaturage bakomeje gusaba ubuyobozi ni ugushyira imbaraga mu gukurikirana abateye inda aba bakobwa kuko ngo hari abidegembya nyamara abana babyaye bari mu buzima bubi batananditse mu bitabo by’irangamimerere.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!