Ubukungu

Gatsibo: Ubutaka bwitiranyijwe n’ubwa leta bima abaturage ibyangombwa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bafite amasambu mu mudududu wa Akamasine akagari ka Gakenke mu murenge wa Kiramuruzi akarere ka Gatsibo , baravuga ko bahuye n’akarengane ko kuba ubutaka bwabo bwariswe ubwa Leta maze ntibahabwa ibyangobwa byabwo.Aba baturage uko ari 14 bashimangira ko nyuma byaje kugaragara ko ari ubwabo ariko nabwo ntibahabwa ibyangombwa byabwo bityo bamaze igihe kirekire basiragira mu nzego z’ubuyobozi ariko ntibafashwe kubona ibyo byangombwa.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yemeza ko mu ibarura ry’ubutaka hari habaye ikosa ryo kwandika ubwo butaka kuri Leta kandi ari ubw’abaturage ; Gusa ngo kugeza ubu iki kibazo barimo kugikurikirana basaba aba baturage kuzuza ibyo basambwa kugira ngo bahabwe ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

N’ubwo ubuyobozi bwemeza ko habaye ikosa ryo kwandika ubwo butaka kuri leta nyuma bikaza kugaragara ko ari ubw’abaturage ,aba baturage nabo baravuga ko bakurikije igihe gishize hemejwe ko bagomba guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo ngo hagiye habaho kugenda biguru ntege kw’inzego zimwe na zimwe mu gukurikirana ndetse no gukemura iki kibazo.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!