Imibereho y’abaturage

Gatsibo-Rwagitima: Bacururiza iruhande rw’ikimoteri.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturage bakorera hanze y’ isoko rya Rwagitima ryo mu karere ka Gatsibo baravuga ko babuze aho bakorera maze bahitamo gucururiza iruhande rw’ikimoteri , ibintu bavuga ko bishobora kubagiraho ingaruka , bakaba basaba ko cyakwimurwa kuko ngo n’ubusanzwe aho kiri hacururiza abantu benshi babuze imyanya mu isoko.

Aba baturage bacururiza hanze y’isoko ryubakiye rya Rwagitima , baravuga ko aha bacururiza ariho babonye imyanya kuko ngo mu isoko ryubakiye nta myanya ikirimo.Bakaba bavuga ko aha bakorera hashobora kubagiraho inkurikizi kubera umwanda n’umwuka mubi biva muri iki kimoteri bacururiza iruhande.

Bitewe n’ingaruka bashobora guhura nazo zitewe no gucururiza ku kimoteri aba baturage barasaba ko cyakwimurwa kikajyanwa ahandi kuko ngo aho kiri hadakwiye kandi hakaba hakorera abantu benshi.

Kuri iki kibazo, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagiz ati" inyigo yo kwimura icyo kimoteri yararangiye bikaba biteganyijwe ko kizimurwa muri uyu mwaka "

Kubera umubare munini w’abakorera muri iri soko rya Rwagitima kugeza ubu
isoko ryubakiye risa n’aho nta myanya ikirimo ku buryo usanga hanze y’isoko naho hari abatari bake bahacururiza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!