Umutekano

Gatsibo-Kiramuruzi: Abacuruzi barasaba ko abanyerondo bajya bariha ibyibwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abacuruzi bo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo baravuga ko bakagombye kujya bahabwa indishyi mugihe ibyabo byibwe kuko ngo buri kwezi basabwa amafaranga yo guhemba koperative ikora irondo ry’umwuga. Nyamara ngo iyo hagize uwibwa maze hakorwa iperereza hakabura ufatwa ngo uwo mucuruzi aviramo aho.

Icyo aba bacuruzi batanga ayo mafaranga yo guhemba abo banyerondo bifuza ko cyavugururwa , nuko habaho amasezerano hagati yabo n’ayo makoperative y’abanyerondo acunga umutekano , ku buryo hashyirwaho uburyo bunoze bw’imikoranire ndetse ngo byaba na ngombwa ayo mafaranga y’irondo batanga buri kwezi akaba yakongerwa, ariko mugihe umuntu yibwe akajya ahabwa indishyi ntaviremo aho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi Kavutse Epiphanie avuga ko imikorere y’iryo rondo ry’umwuga irimo kuvugururwa , ndetse ngo hagiye no gushyirwaho gahunda y ’amafaranga y’ubwizigame ashobora kugoboka uwibwe, mu gihe ibye byaburiwe irengero kandi atanga amafaranga y’irondo
Cyakora uyu muyobozi avuga ko n’ubwo izo ngamba zose zirimo gushyirwaho zigamije gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo , ngo ntibibujije ko buri wese akomeza kuba ijisho rya mugenzi we mu kugira uruhare rwo gucunga no kubungabunga umutekano hanyuma ngo abo banyerondo nabo bakaza ari nk’inyunganizi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!