Imibereho y’abaturage

Gatsibo - Gitoki: Ngo uburinganire busigaye butuma abagore batinda mu tubari.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo baravuga ko ikibazo cyugarije umuryango by’umwihariko muri ako gace , ari ikibazo cy’abagore batinda mu tubari. Aba baturage bahuza ciyo kibazo no kuba ihame ry’uburinganire ryarumviswe nabi.

Abagaboo bo muri uyu murenge wa Gitoki bavuga ko abagore usanga bageza saa saba z’ijoro banze kuva mu kabari ku buryo ngo n’iyo uramutse ubwiye umugore gutaha usanga biba intandaro y’imirwano. Ikindi ngo iyo muri aka gace bejeje imyaka ibibazo by’ihohoterwa ryo mu ngo biriyongera kubera inzoga nyinshi baba banyohe zikomoka kuri uwo musaruro.

YANKURIJE Vestine uyobora umurenge wa Gitoki yemera uku gutinda mu kabari kw’abagore akavuga ko usanga n’abagabo nabo badakozwa gutahira igihe.

Yongeyeho ko ubu businzi bw’igihe cy’umwero usanga bukurura n’uburaya kuko ngo umugabo umaze gusinda adatinya gusambanya umwana muto. Ikindi cyiyongera kuri ubu businzi ni ubuharike n’ubushore ku buryo ngo hari n’abashaka abagore mu gihe cy’umwero ibyo kurya byashira bakabirukana.

Mbabazi Drocelle

News reporter at TV/Radio 1 Rwanda

 [continue ...]

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET