Imibereho y’abaturage

Gatsibo: Bitwaza amazi bagiye kwa muganga.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Bugarura cyo mu murenge wa Remera akarere ka Gatsibo baravuga ko kuba kuri iki kigo nderabuzima nta mazi ahari ngo bituma umurwayi uje kuharwarira yizanira amazi ibi bgo bikabangamira isuku n’isukura.

Kuba kuri iki kigo nderabuzima cya Bugarura nta mazi meza ahagera , ngo ni ikibazo gikomereye abaza kuhivuriza cyane cyane ababyeyi baza kuhabyarira ndetse n’abandi barwayi, kuko ngo umurwayi uharwariye yimenyera ibijyanye n’amazi ku giti cye dore ko kuri iki kigo nderabuzima nta mazi ahari ahubwo bakoresha amazi y’imvura nayo akaba aboneka mu gihe cy’imvura gusa , bityo ngo kikaba ari ikibazo kibangamiye abaza kwivuriza kuri iki kigo nderabuzima
Aba baturage bivuriza kuri iki kigo nderabuzima cya Bugarura barasaba ko hakorwa ibishoboka byose maze kuri iki kigo nderabuzima bivurizaho hakagezwa amazi kugira ngo isuku n’isukura ntibijye bibagora
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera ,Mukamana Marceline , yemeza ko muri iki kigo nderabuzima nta mazi meza ahari koko , kugeza ubu hakaba hifashishwa uburyo bwo gufata amazi y;imvura akaba ariyo bakoresha . Ariko ku bufatanye n’akarere ka Gatsibo mu gihe cya vuba ngo hateganyijwe ko muri aka gace hazagezwa amazi meza ndetse n’iki kigo nderabuzima kikaboneraho.

Ubusanzwe ngo mu myaka yashize hari imiyoboro yagezaga amazi muri aka gace, gusa ngo ayo mazi nayo yazaga ari make kandi nabwo akaboneka rimwe na rimwe .Nyuma rero ngo iyo miyoboro yaje kwangirika mu ikorwa ry’umuhanda unyura muri aka gace,bituma ikibazo cy’amazi kiba ingorabahizi kuko ngo uretse iki kigo nderabuzima cya Bugarura kidafite amazi ngo n’abaturage bo muri aka gace nabo basanzwe bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!