Imibereho y’abaturage

Gatsibo :Babangamiwe n’umwanda wo mu isoko

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abacuruzi bakorera mu isoko ko rya Rwagitima ryo mu karere ka Gatsibo baravuga ko babangamiwe n’umwanda uba muri iri soko kuko ngo kenshi iyo baje gucuruza basanga aho bakorera huzuye amazirantoki kandi ngo batanga amafaranga y’isuku ariko ngo ikaba idakorwa neza .

Aba bacuruzi bakorera mu isoko rya Rwagitima bavuga ko babangamiwe bikomeye n’umwanda ugaragara muri iri soko, kuko ngo baza gucuruza maze bagasanga ibisima bacururizaho byarahindutse nk’ubwiherero byuzuyemo amazirantoki , kubera ko basanga abantu barabyitumyeho.

Kuba aho bakorera basanga huzuye umwanda , aba bacuruzi bakorera muri iri soko rya Rwagitima baravuga ko bibagiraho ingaruka ,kuko ngo bibangamira ubucuruzi bwabo bakaba basaba ko isuku muri iri soko yajya ikorwa uko bikwiye ,dore ko ngo buri kwezi batanga amafaranga agenewe abakora isuku .

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko hari koperative ijya ifatanya n’abaturage baturiye iri soko maze bakahakora isuku ,Gusa ngo hagati aho ubuyobozi bugiye kugenzura niba abashinzwe gukora isuku muri iri soko bayikora uko uko bikwiye.

Uretse kuba aba bacuruzi bakorera mu isoko rya Rwagitima bavuga ko babangamiwe n’umwanda bikadindiza ubucuruzi bwabo, ngo binashobora gukurura uburwayi butandukanye buturuka ku mwanda mu gihe abashinzwe isuku muri iri soko baba batayihagurukiye ,ikindi kandi ngo iri soko rikajya rikingwa kugira ngo abajya kuryihereramo bajye babura aho banyura.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!