Imibereho y’abaturage

Gatsibo: Babangamiwe n’ubujura kubera ko amatara yo ku mihanda yazimye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo muri santire(Centre) y’ubucuruzi ya Kiramuruzi iherereye mu karere ka Gatsibo baravuga ko babangamiwe no kuba amatara yo ku mihanda amaze igihe kirekire yarazimye burundu ibi ngo bigakurura umutekano muke bidasize n’ ubujura .

Kuba aya matara yo ku muhanda amaze igihe kirekire ataka ngo ni ikibazo kibangamiye abakorera ndetse n’abagenda muri iyi santire y’ubucuruizi ya Kiramuruzi.

Kubera ingaruka bahanganye nazo ziterwa no kuba aya matara yo kumuhanda amaze igihe yarazimye aba baturage barasaba ko yakorwa vuba maze izo ngaruka bahura nazo zikagabanyuka
Mu kiganiro ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, Umuyobozi w’aka karere bwana Gasana Richard yavuze ko iki kibazo bukizi kandi ko burimo kuvugana n’ababishinzwe kugira ngo aya matara yo ku mihanda yongere akorwe mu gihe cya vuba.

Umuyobozi w’ishami ry’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Gatsibo Emmanuel Tulinduga , yavuze ko impamvu zatumye aya matara yo ku muhanda amara igihe kirekire ataka, ngo byatewe n’abajura bibye bimwe mu bikoresho byatumaga aya matara yo muri aka gace yaka , gusa mu rwego rwo gukemura iki kibazo ngo hashyizweho itsinda ryo ku rwego rw’igihugu rishinzwe gukurikirana ayo matara yo ku mihanda ku buryo ngo n’ayo matara y’ i Kiramuruzi ndetse n’ahandi bahatangiye raporo kugira ngo nayo akorwe mu gihe cya vuba.

Kubera iki kibazo cy’amatara yo ku mihanda muri santire ya Kiramuruzi amaze igihe yarazimye ngo uretse ubujura ngo binatuma imirimo itandukanye y’abakorera muri iyi santre itagenda neza bitewe n’umwijima uba uhari kuko ngo iyo bugorobye bahitamo gutaha bityo ngo bikadindiza iterambere ryabo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET