Umutekano

Gatsibo: Babangamiwe n’insoresore zibambura amabuye y’agaciro.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bakora imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro mu birombe byo mu kagari ka Rwarenga umurenge wa Remera ho mu karere ka Gatsibo baravuga ko babagamiwe n’agatsiko k’insoresore kabatera kakabambura ibyo bakuye mu birombe kataretse no kubakubita nyamara ngo abashinjwa urwo rugomo bagakomeza kwidegembya.

Nk’uko aba baturage babivuga ngo aka gatsiko gashakisha amakuru ko hari abaturage baba bagize amahirwe yo kuronka amabuye y’agaciro mu birombe byo muri aka gace ,hanyuma ako gatsiko kakabatera kakayambura ndetse ngo kakanabakubita kuburyo ngo harimo abagenda bahakomerekera bikomeye ndetse ngo bamwe bakajyanwa no mu bitaro.

Gusa aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko ako gatsiko k’insoresore kamara gukora urwo rugomo kagakomeza kwidegembya ubuyobozi burebera ngo ntibubakurikirane ngo bubahane.
Icyo aba baturage basaba ni uko abagize ako gatsiko k’abambuzi bakurikiranwa bagacika muri aka gace kandi uwajya afatirwa muri ibyo bikorwa agahanwa n’amategeko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera Mukamana Marceline yavuze ko abaturage bishora muri ibyo birombe bagacukura mu kajagari nta buregaganzira bahawe hanyuma ngo bagashwaniramo bigateza urugomo . Cyakora ngo ubuyobozi burateganya gushaka sosiyete yemewe yakora ubwo bucukuzi ,mu rwego rwo guca ako kajagari.Gusa ngo abaherutse kugira uruhare mu rugomo rwabaye muri iyi minsi barimo gushakishwa kugira ngo bahanwe.

Ngo hashize igihe kitari gito abaturage bo muri aka gace bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ibi birombe, gusa aba baturage nabo ubwabo bavuga ko nta murongo nyawo ubu bucukuzi bukorwamo kuko ngo ubishatse wese ajya gucukura , byumvikana ko hagomba gushyirwaho gahunda ihamye y’imikoreshereze y’ibyo birombe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!