Imibereho y’abaturage

Gatsibo: Babangamiwe n’ibyobo bivamo amabuye y’agaciro.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu kagari ka Rwarenga umurenge wa Remera ho mu karere ka Gatsibo baravuga ko babangamiwe n’ibyobo bicukurwamo amabuye y’agaciro muri aka gace maze ntibisibwe ku buryo abantu babigwamo, ubundi ngo bakanabangamirwa n’amazi areka muri ibyo byobo.

Aba baturage baranavuga ko kuba ubu bucukuzi bukorwa mu kajagari ngo basanga ari cyo gituma ibi byobo usanga bidasibwa gusa ngo haramutse habonetse ababikora mu buryo bwemewe n’amategeko ngo imbogamizi baterwa n’ibi byobo zagabanyuka.

Kuri iki kibazo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwarenga Musoni Richard yavuze ko ibi byobo byagiye bicukurwa n’amakompanyi yagiye ahakorera agasiga atabisibye cyakora ngo kugeza ubu hari n’abaturage bajya kuhacukura mu buryo butemewe n’amategeko Gusa hagati aho ngo hatangiye gahunda yo gusiba ibyo byobo no kubuza abaturage kutongera kuhacukura mu gihe hategerejwe kuboneka indi kompanyi yemewe yo gukora ubwo bucukuzi.

Mu byifuzo byabo ,aba baturage barasaba ko hakagombye gushyirwaho umurongo nyawo ugenga ubu bucukuzi ,kugira ngo bureke gukorwa mu kajagari kandi ngo n’ibi byobo biteza ingaruka nabyo bijye bihita bisibwa mu gihe bitagikoreshwa.
Si muri aka gace gusa hakigaragara ibyobo bacukuyemo amabuye y’agaciro ntibitabwe kuko no mu bindi birombe bitandukanye byo mu bindi bice by’igihugu usanga ibyo bibuka gutaba ari mbarwa nyamara itegeko ry’ubucukuzi bw’ababuye y’agaciro mu Rwanda riteganya ko abarangije gucukura amabuye y’agaciro baba bagomba gutaba ibyobo bayakuyemo mu kwirinda ingaruka mbi bishobora guteza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET