Imibereho y’abaturage

Gatsibo: Abaturage babangamiwe n’umukino witwa ’ Akazungu’.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage barema isoko rya Rwagitima riherereye mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo, baravuga ko babangamiwe bikomeye n’udutsiko dukina umukino w’urusimbi bita "Akazungu" kuko ngo bikurura ubujura bigateza n’’umutekano muke uvanze n’urugomo.

Aba baturage barema isoko rya Rwagitima bavuga ko uyu mukino w’urusimbi bita akazungu ubabangamiye bikomeye kuko ngo ari ubwambuzi bushukana bityo ngo bigateza umutekano muke uvanze n’urugomo .Aba baturage kandi ngo bahorana ubwoba kuko iyo hagize ugira icyo avuga kuri utwo dutsiko dukina uwo mukino ngo tumumerera nabi akaba ari nayo mpamvu abaturage twaganiriye batashatse ko tugararaza amasura yabo ku bw’umutekano wabo.

Aba baturage kandi baravuga ko inzego zishinzwe kurwanya no gukumira abakina uwo mukino zigenda biguru ntege kuko ngo babona nta mbaraga zishyirwamo bityo ugasanga abakina uwo mukino w’urusimbi bidegembya uko bishakiye.
Kubera uburyo abaturage barema isoko rya Rwagitima bavuga ko uyu mukino w’urusimbi wa Akazungu ubabangamiye , barasaba inzego zitandukanye guhagurukira iki kibazo kuko ngo giteje impagarara.

Gasana Richard umuyobozi w’akarere ka Gatsibo avuga ko ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano bagiye kongeramo imbaraga mu guca burundu uyu mukino kubera ko utemewe dore ko ngo hari n’ahandi babirwanyije bigacika.

Aba baturage baravuga ko uyu mukino w’urusimbi uzwi ku izina rya "Akazungu" ugomba gucika burundu kuko ngo ari ubutekamutwe ndetse n’ubwambuzi bushukana dore ko udutsiko tuwukina usanga dufite amayeri menshi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!