Imibereho y’abaturage

Gatsibo: Abaturage babangamiwe n’inzererezi ziganje muri santire ya Kiramuruzi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo muri santre y’ubucuruzi ya Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’abana b’inzererezi bandagaye muri iyi santire(Centre) .
Iki kibazo cy’abana b’inzererezi bo muri santire y’ubucurui ya Kiramuruzi ngo ni kimwe mu bibangamiye abaturage bo uri aka gace baba abahakorera ndetse n’abahagenda kuko ngo usanga abo bana birirwa bandagaye muri ako gace.
Nk’uko aba baturage babigarukaho ngo ubuzererezi bw’aba bana bufitanye isano na bamwe mu babyeyi bagenda bateshuka ku nshingano zabo cyangwa se ugasanga mu miryango imwe n’imwe hahora amakimbirane n’ubusinzi ngo na byo bikaba intandaro y’uko abana bajya mu mihanda
Umwe muri abo bana b’inzererezi ufite imyaka 13 twashoboye kuganira wibera mu muhanda muri iyi santire ya Kiramuruzi yavuze ko impamvu yahisemo kuba mu muhanda ari uko yari afashwe nabi mu muryango avukamo.
Umwe mu bana bo muri aka gace nawe wabaye mu muhanda igihe kirekire ariko nyuma aza gufata icyemezo cyo kuvamo avuga ko yafashe icyemezo cyo kuva mu muhanda kubera ko go nta buryohe bwaho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi Kavutse Epiphanie yasobanuye ko ku bufatanye n’ababyeyi hamwe n;abandi bafatanyabikorwa ngo bafite gahunda ihoraho yo gukura aba bana mu mihanda ku buryo ngo umubare w’abasigaye ku mihanda ugenda ugabanyuka kuko ngo bavuye ku bana 40 none ngo hasigayemo abana 14.
Nubwo Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu gukura abana ku mihanda ngo barererwe mu miryango yabo ,bisa naho kubagabanya mu mijyi byatumye biyongera cyane mu dusantire tumwe na tumwe two mu byaro ku buryo usanga abo bishora mu biyobyabwenge,ubujura n’ibindi bikorwa by’urugomo bibangamira abaturage,bityo bagasaba inzego kubafasha guhashya bene abo bana.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!