Politiki

Gashora: Abaturage barashinja ubuyobozi kubangisha itangazamakuru.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gashora, barashinja ubuyobozi bw’uyu murenge kubabuza kugaragaza ibibazo bibugarije mu itangazamakuru bubabwira ko ntacyo babwiye abanyamakuru kigeze gikemuke.
Abatuye uyu murenge by’umwihariko mu kagari ka Kagomasi, bavuga ko hari ubwo bagaragaza ibibazo byugarije uyu murenge muri gahunda zitandukanye zirimo nka VUP, Girinka, Ubudehe n’izindi ariko abanyamakuru bava muri uyu murenge abayobozi bakabacyurira bababwira ko ntacyo ibyo bavuga byigeze bitanga. Umwe muri aba baturage avuga ko kuri ubu asigaye yarahimbwe n’ubuyobozi izina “TV1” mu rwego rwo kumucyurira ko yavuganye n’itangazamakuru.
Ibi aba baturage bashimangira ko bibangamiye ubwisanzure bwabo mu gutanga ibitekerezo kandi ngo bikaba byasubiza inyuma iterambere ryabo.
Ibivugwa n’aba baturage ariko ku ruhande rumwe bishobora no gushimangirwa n’iki kiganiro kigufi umunyamakuru wa TV/Radio1 yagiranye na Fidele KANANI uyobora akagari ka Kagomasi ubwo yamwakaga amakuru akamubwira ko mu nzego z’ibanze amakuru agira uwo abazwa (ashaka kuvuga umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora).
Ku ruhande rumwe ibi byumvikanisha ko bitoroshye kubona amakuru kuri bamwe mu bayobozi aha mu murenge wa Gashora, gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Gashora, bwamaganira kure ibi byose ndetse byumwihariko Madame UWAMUGIRA Martha uyobora uyu murenge, akaba ari n’umwe mu bashyirwa mu majwi n’aba baturage we agashimangira ko azi neza akamaro k’itangazamakuru ku buyo atabuza abaturage kuriha amakuru.
Ikibazo nk’iki cyo kuba umuyobozi ku rwego runaka yabuza abaturage gukorana n’itangazamakuru, urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC rwo rukigaragaza nk’igishingiye ku myumvire iri hasi.
Usibye kuba itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemerera umuturage ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, itegeko rigena imitangire y’amakuru na ryo ku rundi ruhande riha inshingano umuyobozi wese urebwa n’inyungu rusange za rubanda gutanga amakuru ku byo akora. Gusa nanone ingingo ya 591 y’itegeko ryerekeye kubona amakuru iteganya igihano cy’igifungo kuva ku kwezi kumwe ariko kitageze ku mezi 6 n’ihazabu y’ibihumbi 200 kugeza kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku wo ariwe wese wanga gutanga amakuru ku bushake nta mpamvu, ibishobora kuzakurikizwa mu gihe cyose hari umwe mu bayobozi barezwe mu rukiko ashinjwa kunyuranya n’iyo ngingo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano