Imibereho y’abaturage

Gasabo: Umugabo arashinjwa kwicisha umugore we inzara amufatiranye n’uburwayi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

TV na Radio one byamenye ko hari umugore wari umaze imyaka ikabakaba umunani afungiranywe mu nzu aho umuryango akomokamo warabujijwe kumugeraho aho yari ari mu murenge wa NDUBA ,akarere ka gasabo.

Umuryango w’uyu mugore uvuga ko akimara kujya kwa muganga bakamutera ikinya kikamugiraho ingaruka,ministeri y’ubuzima ku bufatanye na CHUB bamuhaye amafaranga miliyoni 48 ariko umugabo we azubakishamo inzu andi ayashakamo undi mugore aho kuyavuzamo uwo wundi bari basanganywe.

Ni umubyeyi witwa Tuyisenge Christine wahoze ari umukozi wa minisiteri y’ubuzima dore ko yari umuganga mu bitaro bya kibogora.

Mukuru we witwa MUSHIMIYIMANA Theresie yasobanuriye TV na Radio One ko mu mwaka wa 2010 ari bwo murumuna we Tuyisenge Christine yarwaye anjine(Angine), nyuma ku bwo gutinya ko iyo ndwara yamuviramo umwingo yaje gusaba ko babaga izo anjine aho byakorewe mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Huye bizwi nka CHUB.

Amaze kubagwa ngo ikinya yatewe nticyamuvuyemo kugeza amezi ane ashize aho yaje kukivamo nta rugingo na rumwe anyeganyeza (ibizwi nka Paralysie), no guhuma nyuma yoherezwa mu bitaro bya Gisirikare I kanombe.

Bamaze kubona ko atazakira ngo asubire mu kazi ,ibitaro bya CHUB ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima bamubariye amafaranga yari kuzakorera uhereye ku myaka yari asigaje ngo ajye mu bazabukuru maze bahereye ku myaka 32 yari afite yose hamwe bamubarira Miliyoni 48 z’amanyarwanda yari kuzakorera mbere yuko yuzuza imyaka 65 igenwa n’itegeko rigenga abagiye mu zabukuru bityo amafaranga ahabwa uwo bashakanye bari barasezeranye byemewe n’amategeko ari we MUNYESHYAKA Jean Damascene.

Umuvugizi w’umusigire wa Minisiteri y’ubuzima Kamali Fulgence yemereye TV na Radio one ko ayo mafaranga yatanzwe agashyikirizwa uyu Munyeshyaka Jean Damascene nkuko bigaragazwa n’impapuro yatangiweho n’icyo yari agamije.

Mu buryo bw’iperereza ,TV na Radio bimaze kumenya iby’iyi nkuru, umunyam
akuru yerekeje aho byavugwaga ko TUYISENGE Christine yakingiraniwe mu gihe kijya kungana n’imyaka 7 maze amugezeho asanga umubiri wararushijeho kwangiririka bitewe no kutitabwaho dore ko ngo yahabwaga ifunguro rimwe na rimwe ku mpuhwe za mukeba we washakanye n’uwo mugabo hifashishijwe amwe mu mafaranga yagombaga kumuvuza no kumwitaho nkuko byemejwe n’abo mu muryango wa Christine.

Ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kuwa gatanu tariki 22 Kamena 2018 ni bwo TV na Radio one byageze mu rugo rw’uyu mubyeyi Christine i Gasanze mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo maze mu ijwi ritumvikana neza ku bw’intege nke no gusonza, uyu mubyeyi atangaza ko arya rimwe na rimwe aboneraho gusaba ko abavandimwe bamusuye byaba byiza bamutahanye ntibamusige mu buzima bushaririye yari abayeho.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Kamena 2018 ,TV na Radio1 byagerageje kuvugisha umugabo wa Christine, ariwe MUNYESHYAKA Jean Damascene usanzwe ari umukozi muri komisiyo y’abakozi ba leta n’umurimo maze avuga ko ataboneka mu masaha y’akazi ko yaboneka saa sita n’iminota 20 ahugutse ,iyo saha igeze umunyamakuru yongeye kumuhamagara amusubiza agira ati”Ntirirwe uza kundeba kuko ntacyo ndibugutangarize”.

Babifashijwemo na Polisi y’u Rwana ikorera mu murenge wa NDUBA, amakuru agera kuri TV1 na Radio One yemeza ko uyu TUYISENGE Christine yaje kuvanwa muri urwo rugo n’abo muryango we kugira ngo bamwiteho mu buryo bwihariye dore ko ibyo yakorerwaga muri iyo myaka yose bo babyise itotezwa n’iyicarubozo rigambiriwe.

Reba amashusho:

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!