Iyobokamana

Gasabo: RGB yatangiye gufunga amatorero akorera mu kajagari

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Hashize iminsi havugwa akajagari,amakimbirane n’imvururu mu nsengero no mu matorero atandukanye hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.
Ahanini menshi muri aya matorero usanga akora adafite ibyangombwa ndetse agakorera n’ahantu hatemewe.

Bene izi mpamvu ni zo zatumye inzego zitandukanye ku bufatanye n’urwego rw’imiyoborere mu Rwanda RGB bafata icyemezo cyo kuba bagiye gufunga insengero zose zikorera mu Rwanda zitujuje ibyangombwa n’ibindi bisambwa.

Iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Gasabo aho abayobozi b’amatorero atujuje ibisabwa bahawe iminsi 3, yo kuba babikemuye cyangwa bagafungirwa, gusa bamwe mu bayobozi b’amatorero bari mu nama yabahuje n’ubuyobozi bwa Gasabo, babwiye TV na Radio One ko igihe bahawe ari gito.

Umuyobozi w’akarere ka gasabo RWAMURANGWA Stephen,we yavuze ko kuba batanze iki gihe kiri hagati y’iminsi 3 ndetse ni 4 bijyanye n’uburemerere bw’ingaruka byagira ku bantu.

Uretse no gukorera mu kajagari biranga amwe mu matorero , Umukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere Prof Shyaka Anastase yatangaje ko bagiye kureba uko bagabanya amakimbirane ashingiye ku mitungo muri amwe mu matorero.

Kugeza ubu imibare itangazwa na RGB yemeza ko uru rwego rw’imiyoborere mu Rwanda rumaze kwandika amadini n’amatorero arenga 700.

Ibitekerezo: 2

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano