Imibereho y’abaturage

Gasabo: Muri Rutunga ngo hari abaroga imirima ntiyere.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Aba baturage bavuga ko muri ako gace hari abo bita abacuraguzi barara mu mirima baroga ngo imyaka bahinzemo irumbe ibizwi nko kwabura umurima. Gusa ariko ntibabivuga ho rumwe kuko byemerwa cyane n’abakuze cyane, ariko n’abato ntibahakana ko batabizi cyangwa batarabyumva.

Ngo si imirima gusa nkuko byemezwa n’umusaza kuko n’ibiraro by’amatungo ngo barabiroga ukarinda usaza udatunze.

Uyu musaza Musabe Germain avuga ko umurima warozwe uteramo ibiti bita ibirogora, cyangwa ibishyimbo bitaribwa bishinzwe kurinda indimyaka.

Umuyobozi w’aka karere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu Mberabahizi Raymond Chretien, avuga ko icyo ari ikibazo cy’imyumvire yabamwe itajyanye n’igihe,ko nibumvira abajyanama b’ubuhinzi bazeza neza .

Hashize icyumweru mu karere ka Gasabo hatangijwe igihembwe cya kabiri cy’ihinga muri uyu mwaka, ahagomba guhingwa ubuso bungana na Hegitari 6 681 zigomba guterwa ho ibigori, umuceri, soya, n’ibishyimbo .

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!