Imikino

Gasabo: Ikipe ya GASOGI UNITED FC yatoye komite nshya.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni komite nyobozi yatowe kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Ukwakira 2018,aho abanyamuryango b’ikipe ya GASOGI UNITED FC ,bari bakoze inama y’inteko rusange ya mbere,kuva GASOGI UNITED FC yemewe nk’umunyamuryango mushya wa FERWAFA.

Iyi nama yabereye mu Ijuru rya Gasogi riherereye ku musozi wa Gaogi,yitabirwa n’abanyamuryango barenga 50.

Komite yatowe igizwe na Perezida Kakooza Nkuriza Charles(KNC)
Visi Perezida wa mbere ushinzwe Ubukungu ni RUKUNDO Gerlo
Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amategeko ni Me Bernard NSANZIMANA
hatowe Kandi abashinzwe Kwamamaza GASOGI UNITED FC,barimo MURAMIRA F. Regis na Butera Claude bita Chairman

Ibindi byari ku murongo w’ibyigwa ni ugutangaza ingengo y’imari ikipe izakoresha ,mu mwaka utaha w’imikino aho ingana na miliyoni hafi 40,ashobora kwiyongera nyuma y’indi nama izaba mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2019, izaba igamije kuvugura ingengo y’imari ikaba yakwikuba 3 nkuko KNC yabitangaje ubwo yagize ati" Iri ni itangiriro ryiza ngirango tugiye gukora Gasogi nziza,ubunyeko tugiye kuvugurura Budjet tukayigira nini,ikarenza iyo twari dufite byanashoboka ikikuba 3 cyangwa 2.

Ikindi cyabaye muri iyi nama ni ukwereka abanyamuryango imyambaro mishya ikipe izakinana umwaka utaha w’imikino igizwe n’umwe wiganjemo ibara rya Orange izajya yambara yakiriye,n’indi 2 izajya yambara mugihe yasohotse.

Umuyobozi wa Gasogi United FC KNC yabwiye abitabiriye inama ko bifuza ko ikipe umwaka utaha yaba yazamutse ikazakina icyiciro cya mbere,mu myaka 3 iyi kipe ikaza itanga byibura 40% by’abakinnyi mu ikipe y’igihugu,mu gihe bifuzako mu myaka 5 iyi kipe yazaba yaratanze abakinnyi nibura 3 mu mashampiyona akomeye ku isi.

Umwe mu bitabiriye iyi nama wanayoboye amatora ariwe Steven KAYONGA ngo Gasogi igiye gukuraho za Gikundiro na za APR bahora bavuga" Nari umuntu wabanje kujya nyumva nka Unity Club ariko nyuma yaho imaze kuba Gasogi United natangiye kuyikurikirana umunsi ku wundi,nagiye ndeba imikino imwe n’imwe,nk’uwo yanganyije na Kiyovu sport 1-1,umukino wa Rayon Sport sinashoboye Kujyayo,Ariko iyindi yose nagiye nyireba,nkurikije uko abanyamuryango bitabiriye,ndabona Gasogi United ifite intumbero ni ikipe izagera kure,ayo yose bita za Gikundiro na APR,mu mwaka 1 mu myaka 2 tuzaba tumaze kugera kure,tutakiri nkayo makipe,bazajya badukurikira,’’}

Nubwo inama yarangiye mu ma saa sita z’ijoro abanyamuryango bari bishimiye iyi nama,dore ko nta n’umwe wasohotse,wabonaga batifuza ko inama irangira,cyane ko n’ibitekerezo benshi muri bo batanze,bagarutse bose kugushimira KNC wamenyekanishije umusozi wa Gasogi binyuze mu ikipe,yikoreye ku mutwe umwaka wose wenyine.ikindi bifuza ko Gasogi yahora itambukana umucyo bityo biteguye gutanga igishoboka cyose ngo Gasogi ibeho neza.

Ni inama itaragaragayemo amahane,nkuko bikunze kugenda mu zindi nama z’amakipe,ahubwo ikaba yasojwe n’ubusabane ku bitabiriye iyo nama bose.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!