Imibereho y’abaturage

Gasabo: Gasanze abarenga 50 baguze ubutaka ntibahabwa ibyangombwa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bagera kuri 50 baguze ubutaka n’uwitwa TWIRINGIYIMANA Thadeo, ngo bafite impungenge ko yakongera akabugurisha n’abandi, bitewe nuko hashize igihe kinini aba baturage batuye mu mudugudu wa Nyarubande akagali ka Gasanze mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo, bavuga ko bamaze imyaka irenga 2 baguze ubutaka ariko kugeza ubu bakaba batarahinduza ngo bahabwe icyangombwa cy’ubutaka baguze bityo bakavuga ko kuba batarabona ibyangombwa by’ubutaka bibateye impungenge z’uko hakongera hakagurishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nduba MUSASANGOHE Providence, avuga ko iki kibazo akizi, gusa ngo yari yabasabye gupimisha ubwo butaka (fiche cadastrale) mu gihe bategereje ko ibibazo biri mu muryango wabagurishije amasambu byakemuka.

Uyu Twiringiyimana Thadee wagurishije ubutaka afitanye ibibazo by’umutungo n’umuryango we uvuga ko yagurishije amasambu ntaheho umugabane murumuna we Tuyisenge Festo ufite ikibazo cy’uburwayi ariko akaba ahagarariwe na Nyirasenge umurera Nakabonye Nathalie.

Uyu muryango wasabwe kwitoramo uzawuhagararira ku buryo ariwe uzasohoka ku cyangombwa kizakorerwaho ihererekanya ry’ubutaka (Mutation) ariko kugeza ubu iki kibazo cy’uyu muryango kikaba kidakemuka , ari naho aba baturage bahera basaba ubuyobozi kugira icyo bukora bugafata umwanzuro kuri iki kibazo cy’uyu muryango.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!