Imibereho y’abaturage

Gasabo: Abarokotse jenoside barasaba abayikoze kwerekana ahashyizwe imibiri y’abishwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu murenge wa Rusororo ho mu karere ka Gasabo, nyuma y’ibyumweru bitatu bashakisha ahari icyobo kizwi nka CND cyajugunywemo abatutsi, bishwe mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bitewe n’amakuru atari yo yatanzwe, ntibabasha kumenya aho kiri.

Kuri iki cyumweru, ni bwo baje kubona icyo cyobo bavuga ko gifite uburebure bwa m30 z’ubujyakuzimu, bavuga ko cyashyizwemo imibiri y’abatutsi bari hagati ya 500 ni 3000.
Abacitse ku icumu rya Jenoside batuye mu kagali ka Kabuga ya mbere muri uyu murenge wa Rusororo, bavuga ko bababazwa nuko abasabye imbabazi bakababarirwa batabereka aho imibiri y’abishwe iri, bityo bakaba basanga uku gusaba imbabazi ari urwiyerurutso.

Perezida wa IBUKA muri uyu murenge wa Rusororo, NDUWAYEZU Emmanuel, asaba abireze bakemera icyaha cya Genoside ko babafasha bakerekana aho imibiri y’abishwe iri.

Muri aka kagali ka Kabuga ya Mbere by’umwihariko muri ako gace kazwi nko mu gahoromani, ngo bafite ibindi byobo bine bitaracukurwa birimo imibiri y’abatutsi bishwe mu gihe cya Genoside yakorewe abatutsi .

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!