Uburezi

Gasabo : Abacikirije amashuri barasaba gushyirwa mu mashuri y’imyuga.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Paluku Rene Pedro

Urubyiruko rwiganjemo ururi hagati y’imyaka 18 na 20 rwacishirije amashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye, bityo bakaba basaba bafashwa bagasubizwa mu ishuri. Gusa ariko bitewe n’imyaka bagezemo bifuza ko bashyirwa mu mashuri y’imyuga, nkuko babitangarije TV na Radio One.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rusororo vugako bwahagurukiye iki kibazo ko mu mwaka utaha bazagerageza kubasubiza mu mashuri cyane ay’imyuga nkuko twabitangarijwe na Munyaneza Gustave umuyobozi wungirije wa Njyanama y’umurenge wa Rusororo
Kuba mu Rwanda hari umubare munini w’abana bata ishuri , ahanini usanga biterwa n’amakimbirane yo mu ngo cyangwa se ibibazo by’ubukene ku miryango imwe n’imwe itishoboye.
Ni mugihe kandi leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira ingufu mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro bityo uru rubyiruko rwo muri Rusororo na rwo rukaba rusaba ko rwatekerezwaho.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano