Umutekano

Gakenke: Yasanzwe mu mazi yapfuye apfunyitswe mu mufuka

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 31 Ukwakira ni bwo umurambo wa nyakwigendera NIYONZIMA Jean Pierre wasanzwe mu mugezi wa Gaseke uherereye mu murenge wa Rusasa mu karere ka gakenke.

Amakuru atangwa n’abaturanyi ndetse n’abo mu muryango we, avuga ko uyu NIYONZIMA Pierre wasanzwe mu mazi yamaze gupfa bamuherukaga kuwa kabiri ubwo yavaga mu rugo agiye gufata amafaranga agera ku bihumbi 250 Frw ngo yari yasaguriwe ku cyamunara yari aherutse guterezwa, yavayo agahitira mu kabari k’ahitwa muri Gaseke katari kure y’aho yari asanzwe atuye, bigakekwa ko yishwe avuye muri ako kabari.

Ubuyobozi bw’akagari ka Rumbi uyu nyakwigendera yari atuyemo na bwo bwemeza ko mu bimenyetso bigaragarira amaso ari uko uyu nyakwigendera yishwe kuko bamusanze azirikiye mu mufuka ndetse uwamuroshye ngo akanashyiramo ibuye kugirango yibire hasi mu mazi nk’uko NSABIMANA Samuel uyobora aka kagari yabibwiye TV/Radio1.

Abatuye muri aka gace bavuga ko uyu atari we muntu wa mbere uhiciwe muri ubu buryo, ahubwo ngo bisa nk’ibintu bimaze kuhaba akamenyero kuko ngo mu myaka itatu ishize muri aka gace hamaze kwicirwa abantu batanu muri ubu buryo, ari na byo baheraho basaba inzego z’umutekano ko zahitaho by’umwihariko.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!