Imibereho y’abaturage

Gakenke-Rusasa: Umugabo arashinjwa guhimba imyanzuro y’urubanza.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko bivugwa n’umubyeyi witwa NIMUKUZE Laurence utuye mu mudugudu wa Kibaya akagari ka Gataba umurenge wa Rusasa ho mu karere ka Gakenke, ngo umugabo we NDABAKUNZE Frederic bafitanye abana batanu bose b’abakobwa mu mwaka w’2014 yajyanwe mu rukiko na mugenzi we wamuregaga ubwambuzi ku mwenda w’amafaranga ibihumbi magana cyenda (900.000Frw), ibi bituma hagurishwa isambu yabo mu cyamunara ngo hishyurwe uwo mwenda.

Hadaciye kabiri kandi wa mugabo nanone yongera kurega umugabo we ku wundi mwenda ngo wa miliyoni ebyiri n’igice (2.500.000Frw), uyu nawo umugabo we awemera nta mpaka gusa avuga ko nta bundi bwishyu yabona uretse kugurisha mu cyamunara imitungo ye, ibi bituma hongera kugurishwa indi sambu, ari nacyo ngo cyatangiye gutera amakenga abo mu muryango bibaza ubunini bw’imyenda bakomeza kwishyura kandi nta gikorwa kigaragara ayo mafaranga yaba yarakoze.

NIMUKUZE Laurence avuga ko aribwo bahise bagira amakenga bakifuza kumenya neza iby’izo manza dore ko ngo urwa kabiri rwo rwa miliyoni ebyiri n’igice batari baranamenye igihe rwabereye, ibi byatumye bajya mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza gusaba inyandiko igaragaza uko NDABAKUNZE Frederic yaburanye, gusa ngo ubwo berekanaga inomero y’urubanza igaragara ku cyemezo kibatereza cyamunara, urukiko rwababwiye ko urwo rubanza ntarwo bigeze baburanisha; aha ngo akaba ari naho bahera bakeka ko urwo rubanza rwabatereje cyamunara rushobora kuba ari uruhimbano nk’uko NIMUKUZE Laurence yabibwiye TV/Radio1.

NDABAKUNZE Frederic ushinjwa n’uwo bashakanye ndetse n’abana be akagambane mu guteza cyamunara imirima yabo abinyujije mu guhimba imanza zitabayeho yabwiye TV/Radio1 ko bakwiriye kubibaza urukiko rwababuranishije.

Iki ni ikibazo kandi n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rusasa buvuga ko bwakiriye ariko budashobora kugira icyo bugikoraho kuko icyemezo cy’urukiko gikurwaho n’urukiko, bityo bakagira inama NIMUKUZE Laurence ko ibyo bimenyetso ashingiraho avuga ko urubanza rwabatereje cyamunara ari uruhimbano yabishyikiriza ubutabera bukaba aribwo bubicukumbura, nk’uko RUHASHYA Charles uyobora uyu murenge nawe yabigarutseho aganira na TV/Radio1.

Uyu muyobozi kandi avuga ko ahanini intandaro y’ikibazo cy’uyu muryango ari uko ubwo bahinduraga uburyo bw’isezerana bakava mu ivangamutungo rusange bagasezerana ivanguramutungo risesuye mu 2014 ngo hari amasambu batagabanye kuko umugore uvuga ko yari yaratawe n’umugabo yari yarayahayeho abana iminani, nyamara bigakorerwa mu miryango gusa, bajya mu mategeko abana bakabura gihamya ko ari ayabo bikarangira nayo umugabo ayikubiye, ibi byose uyu muyobozi akabagira inama yo kongera kugana inkiko bitwaje ibimenyetso bishya.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!