Imibereho y’abaturage

Gakenke: Ngo hari abagabo basigaye bahimba imanza z’ubwambuzi ngo babone uko bikubira imitungo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’aho umugabo witwa Ndabakunze Feredariko utuye mu kagari ka Gataba umurenge wa Rusasa ho mu karere ka Gakenke aterejwe cyamunara inshuro ebyiri biturutse ku manza z’ubwambuzi we ubwe yagiye yiyemerera imbere y’inkiko nta mananiza, harimo aho yaregwaga n’uwitwa HAKIZIMANA Pierre Celestin ngo wamugurije ibihumbi Magana cyenda (900.000Frw) akabura ubwishyu, bidateye kabiri uyu Celestin akongera kumurega undi mwenda wa miliyoni ebyiri n’igice, aha hose bikarangira amasambu Feredariko yari asangiye n’umuryango atejwe cyamunara; Ni ibintu abo mu muryango ndetse n’abaturanyi be batemera ukuri kwabyo ahubwo bafata nk’inzira nshya ngo abagabo bo muri aka gace bamaze kwiga yo gusahura imitungo y’urugo dore ko ngo hari n’abandi batangiye kuyiyoboka ku bwinshi.

Bamwe mu baganiriye na TV/Radio1 bavuga ko umugabo ufitanye amakimbirane n’umufasha we arimo guhita ashaka mugenzi we bagirana amasezerano ya rwihishwa yemeza ko yamugurije amafaranga none akaba yarananiwe kumwishyura, bityo bagera imbere y’ubutabera urukiko rugategeka guteza cyamunara umutungo uregwa afatanyije n’umugore we, ibintu na bamwe mu bagabo bo muri aka gace badahakana ko bihari koko ariko bakavuga ko bidakwiye kubitirirwa bose kuko ari bake bimaze kugaragaraho.

Icyakora nubwo koko atari abagabo bose bamaze kwijandika muri ubu buriganya bwo kurundumurira umutungo wose w’umuryango mu gifu cyabo gusa, abagore bo muri aka gace bagaragaza impungenge ko nabo isaha n’isaha bishobora kubageraho kuko byatangiye bikorwa n’umwe none uko bukeye n’uko bwije hakagenda hagaragara abandi bagabo nabo babyigana.

NGERAGEZE Leonard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gataba aha mu murenge wa Rusasa ari naho havugwa iki kibazo, avuga ko nabo uretse kubyumva mu magambo ntawe uragaragaraho ubwo buriganya mu buryo bufitiwe ibimenyetso kuko n’abo bivugwaho usanga baranyuze imbere y’inkiko ntizibagaragazeho ubwo buriganya; icyakora akavuga ko nk’ubuyobozi batazabura gukomeza gukurikirana iki kibazo kuko bigaragara ko gishobora guteza amakimbirane mu miryango.

Kimwe mu byifuzo by’abaturage mu gushakira umuti iki kibazo ni uko inkiko zajya zigengesera mu gusesengura amasezerano yakorewe hagati y’abantu babiri ubwabo, kuko ngo muri banki nk’iyo umwe mu bashakanye agiye gufata inguzanyo bisaba ko n’uwo bashakanye ayisinyaho, nyamara ngo izi bahana hagati y’abaturage ubwabo ugasanga umwe yarayifashe undi atabizi cg wenda ataranayifashe ari ibihimbano nyamara ntibure kugira ingaruka no ku wutazi aho byakorewe akisanga imitungo basangiye itejwe cyamunara mu byo bo bita amaherere

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET