Uburezi

Gakenke: Madame Jeanette Kagame arasaba ababyeyi n’abikorera kugira uruhare mu kurinda abana imirimo ivunanye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ibi yabitangarije mu karere ka Gakenke ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’umunyafrika n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa Abana wizihijwe tariki ya 16 Kamena 2018.
Ni kenshi hakunze kuvugwa bamwe mu bakoresha batishyura neza abakozi babo rimwe bikabaviramo guhagarika akazi bitewe no kudahembwa Kugira ngo imirimo yabo ntihagarare bamwe muri bo bakoresha usanga bahitamo gukoresha abana bato bakabakura mu ishuri, rimwe na rimwe bakanakora imirimo itajyanye n’ikigero cyabo.

Ubwo yari mu karere ka Gakenke mu Ntara y’amajyaruguru bizihiza umunsi w’umwana w’umunyafrika n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa Abana Madame Jeanette Kagame, yaboneyeho gusaba ababyeyi, Abayobozi, n’abikorera ku giti cyabo kugira uruhare mu kurinda Abana imirimo ivunanye, irenze ikigero cyabo.

Muri raporo iherutse kugaragazwa na Ministeri y’umurimo n’abakozi ba Leta mu gihugu hose kuva mu mwaka wa 2016, abana basaga ibihumbi umunani bakuwe muri bene iyo mirimo itandukanye basubizwa mu ishuri no mu miryango yabo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!