Imibereho y’abaturage

Gakenke - Cyabingo: Baracyavunwa n’urugendo bajya gushaka amazi meza

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko bamwe mu baturage baturuka mu tugari dutandukanye tw’umurenge wa Cyabingo mu karere ka gakenke babibwiye TV/Radio1 ngo bamaze iminsi itari mike bategereje amazi meza ariko ngo bisa nk’aho amaso yaheze mu kirere kuko n’ubu bagikora urugendo rutari ruto bagera ku migezi iri mu bishanga ariyo bavomaho kugeza ubu nyamara nayo ngo iyo imvura yaguye irayirengera amazi agahinduka ibiziba, ibi bigatuma barushaho kwifuza ko nabo bafashwa kugezwaho amazi meza.

Aba baturage kandi bavuga ko mu buryo bwo kwishakamo igisubizo bari bagerageje gukusanya amafaranga mu myaka itanu ishize, aho buri rugo ngo rwatangaga amafaranga magana atanu (500 Frw) nyamara nabyo ngo nta musaruro wabyo babonye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyabingo buvuga ko iki kibazo bukizi kandi kirimo gushakirwa igisubizo, aganira na TV/Radio1 umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabingo TWAHIRWA Jean de Dieu yavuze ko hari umuyoboro wari wubatswe ariko ukaza kugira ubushobozi buke ntuhaze abaturage, icyakora akabizeza ko bitarenze amezi atatu ikibazo cy’amazi muri uyu murenge wa Cyabingo kizaba cyakemutse burundu kuko ubu ngo hari umuyoboro ugiye gukorwa uzaturuka mu murenge baturanye wa Kivuruga ukanyura mu bice byose by’umurenge wa Cyabingo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!