Imibereho y’abaturage

Gakenke: Bambukiranya uturere tubiri bagiye ku biro by’akarere kabo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Aba baturage bo mu murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke babwiye TV/Radio1 ko batoroherwa no kubona serivisi zimwe na zimwe zitangirwa ku biro by’akarere biturutse ku migendekere mibi y’urugendo baba basabwa gukora dore ko ngo umuhanda ubageza ku biro by’akarere nta modoka rusange zitwara abagenzi zirimo bigatuma ushatse gutega imodoka agomba kuzenguruka agaca mu turere twa Nyabihu na Musanze nabyo bavuga ko bibahendesha, naho ngo utabashije kubona ayo matike bikamusaba urugendo rw’amasaha ashobora kugera kuri 7 n’amaguru.

Ubuyobozi bw’akarere ka gakenke buvuga muri aka gace hahoze hanyura bisi ya ONATRACOM ari nayo yafashaga abaturage mu ngendo, nyuma y’uko ihagaze abashoramari bagatinya gushyiramo imodoka kubera ikibazo cy’imihanda mibi, icyakora ngo bijyanye no kuba uyu muhanda uhuza umurenge wa Muzo na Gakenke urimo gukorwa, umuyobozi w’aka karere NZAMWITA Déogratias yizeza aba baturage ko hagiye barimo kuvugana n’abashoramari bazahita bashyiramo imodoka ubwo uwo muhanda uzaba umaze gukorwa.

Mu busanzwe umuturage uvuye aha mu murenge wa Muzo ashaka kwerekeza ku biro by’akarere ka gakenke bimusaba urugendo rw’amasaha abiri cyangwa atatu ku maguru, cyangwa gutega ipikiki y’amafaranga ibihumbi bibiri ngo abone kugera muri Vunga mu murenge wa Shyira akarere ka Nyabihu aho ashobora gufatira imodoka y’amafaranga 600 imugeza i Musanze aha naho akahategera indi modoka y’amafaranga 1000 imugeza mu Gakenke ahubatse ibiro by’akarere ka Gakenke, bivuze ko kugenda no kugaruka ku muturage wiyemeje gutega bimusaba amafaranga ibihumbi 7 200, naho uwiyemeje kugenda n’amaguru we bikamusaba amasaha arenga 10 kugenda no kugaruka

Ibitekerezo: 1

  • Ni henshi bafite ikibazo nk’iki. Erega igice kinini cy’u Rwanda kirimo ibibazo by’ibikorwaremezo

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano