Ubukungu

Gakenke: Bamaranye amapoto imyaka 4 nta mashanyarazi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko bamwe mu baturage b’utugari dutandukanye tw’umurenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke babibwiye TV/Radio1 ngo imyaka igiye gushira ari ine aha hanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi, ariko utaragira kinini ubafasha kuko n’ubwo ngo hari bake bamaze kugerwaho n’uwo muriro, ahandi amapoto agihagaze ataranashyirwaho insinga kimwe n’uko hari n’aho n’ayo mapoto atarashingwa.

Abo baturage bifuza ko uwo mushinga wasubukurwa kuko ngo no kuba hari ibikoresho bimaze iyo myaka yose aho bidakoreshwa icyo byazaniwe na byo babifata nk’igihombo kuko hari n’ibyatangiye kwangirika.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG-EUCL) kivuga ko iki kibazo bakizi kandi kitari umwihariko muri uyu murenge wa Cyabingo gusa, kuko ngo hari n’agace k’umurenge wa Kivuruga nawo wo muri aka karere ka Gakenke iki kibazo kigaragaramo. Intandaro yo kudindirira hagati k’uyu mushinga ngo ni rwiyemezamirimo wananiwe kurangiza isoko yatsindiye bituma aryamburwa; n’ubwo ubuyobozi bw’ishami rya Gakenke ry’iki kigo buvuga ko isoko ryamaze guhabwa abandi, aganira na TV/Radio1 umuyobozi waryo MUNYABUGINGO Charles yirinze gutanga icyizere cy’igihe runaka uyu mushinga waba warangiriye icyakora yijeje abaturage ko nabo ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi bari kugerageza kubyihutisha.

Uyu mushinga umaze imyaka hafi ine udindiye ubundi wagombaga gukorerwa mu turere twa gakenke, Musanze na Burera ugaterwa inkunga na Banki y’isi, ibi ngo ari na kimwe mu byatumye isoko ryawo ritinda kongera gutangwa kuko ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) kitari kiwufiteho ubugenzuzi busesuye.

Muri aka karere ka gakenke umwaka ushize wa 2017 wasoje kageze ku gipimo cya 26% mu kugeza umuriro ku baturage mu gihe intego ya Leta y’u Rwanda ari uko mu 2024 abanyarwanda bose bazaba bagejejweho umuriro w’amashanyarazi ku gipimo cy’ijana ku ijana (100%)

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!