Ubukungu

Gakenke: Abaturage barashinja REG kubatemera insina batabyumvikanyeho, nta n’ingurane

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Aba baturage bo mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Muzo akarere ka Gakenke babwiye TV/Radio1 ko mu byumweru bibiri bishize ari bwo batunguwe no kubona abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) birara mu mirima yabo bakararika ibiti n’intoki nta nteguza bahawe ngo bamenye n’impamvu yabyo, hejuru y’ibi kandi bakabwirwa ko nibashaka kuzamura iby’iki kibazo umuriro wahanyujijwe uzahavanwa ukajyanwa ahandi.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi ishami rya Gakenke buvuga ko itemwa ry’izi ntoki riri muri gahunda ihoraho yo kubungabunga imiyoboro y’amashanyarazi hakumirwa ibishobora kuyisagarira, icyakora ngo ubundi ntibyagakozwe hari umuturage uhutazwa kuko baba bagomba kubanza kubiganiraho nubwo ngo iyo batahamusanze bitababuza gukora icyabazanye nk’uko Charles MUNYABUGINGO uyobora REG ishami rya Gakenke yabwiye TV/Radio1 ko aribyo bishobora kuba byarabaye kuri abo baturage.

Ni mu gihe ariko abaturage bavuga ko iki gikorwa cyabateje igihombo gikomeye dore ko harimo uvuga ko yatemewe insina zigera kuri 75 n’undi uvuga ko yatemewe insina zirenga 80 batabariyemo n’izindi z’abaturanyi babo, bagasaba ko bahabwa ingurane ku mitungo yabo yangijwe, byanaba ngombwa bakimurwa niba nta gikorwa bakemerewe gukorera kuri ubwo butaka bamwe bavuga ko ari nabwo bafite gusa.

Kuri iki cyifuzo umuyobozi wa REG ishami rya Gakenke wumvikana nk’utabaha icyizere avuga ko habanza gusuzumwa niba aba basaba kwishyurwa ibyabo byangijwe batari mu bahawe ingurane ubwo uwo muyoboro wahanyuzwaga, ngo kuko babaye bari mu bahawe ingurane bakongera kuhashyira ibikorwa ntacyo bakabaye babaza. Uyu muyobozi kandi ahakana ubwinshi bw’insina abaturage bavuga ko zatemwe kuko we avuga ko bitashoboka ko haba haratemwe insina zigera kuri 80 n’ubwo avuga ko atarahagera ngo amenye iby’iki kibazo.

Icyakora abaturage bo bavuga ko nta ngurane bigeze bahabwa, ku bw’ibyo bagasaba inzego bireba ko zabafasha kubakurikiranira iby’iki kibazo kugirango nabo iterambere ry’umuriro w’amashanyarazi rigeze iwabo baryishimire nk’abandi bose aho kugira ngo baribone nk’irije kubasubiza inyuma.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!