Ubukungu

Gakenke: Abari inyangamugayo za Gacaca baribaza aho agashimwe bagenewe karengeye

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko abari inyangamugayo za Gacaca mu murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke babibwiye TV/Radio1 ngo ubwo inkiko Gacaca zari zishojwe ministere y’ubutabera yabageneye agashimwe mu mafaranga aho buri wese yagombaga guhabwa ibihumbi icumi (10,000 Frw), ariko ngo bagiriwe inama yo kwibumbira muri koperative kugirango ayo mafaranga azabashe kubagirira akamaro kisumbuyeho, ibi byasabye ko buri wese yongeraho andi mafaranga ibihumbi bitandatu (6,000 Frw). Nyamara kuri ubu ngo imyaka ishize ari itatu aya yose n’inyungu ziyakomokaho birengeye mu mifuka y’abari abayobozi babo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muzo buvuga ko iki kibazo bukizi kandi bwatangiye inzira yo kugikurikirana, aho ngo intandaro yacyo yabaye bamwe muri izo nyangamugayo bagize ubupfura buke ntibishyure amafaranga bagurijwe. GASASA Everigiste umunyambanga nshingwabikorwa w’uyu murenge agaha icyizere izi nyangamugayo za Gacaca ko umutungo wabo urenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda uri hanze utazahera burundu.

Uyu muyobozi anavuga ko hamaze kugaruzwa gusa agera ku bihumbi Magana atandatu (600,000 Frw), mu gihe ngo abandi bavuze ko amafaranga bayateze mu myaka bahinze ku buryo ngo bizeye ko mu kwezi kumwe baba bamaze kuyishyura, ni mugihe abandi bagize iyi koperative y’inyangamugayo za Gacaca mu murenge wa Muzo bavuga ko bakomeza kubababazwa no kubona abifunze ayo mafaranga bakomeza kuyabyaza umusaruro bo bicira isazi mu jisho.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano