Ubukungu

Gakenke: Abakire bahunga icyaro bikadindiza iterambere ryabo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko bamwe mu baturage b’umurenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke babibwiye TV1 na Radio1 ngo usanga akenshi abantu bakomoka mu bice by’icyaro iyo batangiye kubona amikoro bahita bava iwabo bakajya gukorera mu mijyi, aho ngo abenshi mu bakomoka muri aka gace usanga bakunze kujya kwiturira mu mujyi wa Musanze abandi bakerekeza mu mujyi wa Kigali.

Abo baturage bavuga ko ibi bigira ingaruka ku iterambere ryabo kuko ngo uwabashije kubona amafaranga wakabahaye akazi nabo bakamuzamukiraho usanga ahise yigendera, bityo mu cyaro hagakomeza kuguma ab’amikoro make bigatuma kwiteza imbere bitaborohera.

RUHASHYA Charles, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke, avuga ko n’ubwo bitashoboka koko ko abantu bose barangije amashuri bagaruka gukorera aho bavuka yangwa ngo abashaka gushora imari bagume gusa aho bavuka, ariko nanone kuba abantu benshi barakunze kwihutira kujya gukorera mu mijyi bitabura kugira ingaruka ku mibereho y’abatuye mu bice by’icyaro muri rusange, ibi ngo bikaba byarakunze guterwa n’uko n’ubundi wasangaga muri ibi bice by’icyaro nta bikorwaremezo by’ibanze nk’amashanyarazi n’imihanda byabaga bihari bikabera imbogamizi n’uwatekereza kuhashora imari, ibintu ariko kuri ubu ngo bitakiri ikibazo kuko ibikorwaremezo birimo kugezwa hose mu gihugu.

Uyu muyobozi kandi avuga ko arebeye ku muvuduko u Rwanda ruriho mu kugeza ibikorwaremezo mu bice by’icyaro ngo iyi myumvire yo kumva ko uwabonye ubushobozi wese agomba gutura mu mujyi bishobora guhinduka, ahubwo n’abagiye mu mujyi kera bakifuza kugaruka ku ivuko

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET