Imibereho y’abaturage

Gahara: Ubushera bwahumanyijwe n’umuturanyi busize 93 mu bitaro.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu murenge wa Gahara ho mu karere ka Kirehe haravugwa inkuru y’abantu bagera kuri 93 bagizweho ingaruka z’uburwayi maze bose bajyanwa kwa muganga , nyuma yaho banyoye ikinyobwa cyitwa ubushera kikabagiraho ingaruka.

Ibi byabereye mu murenge wa Gahara akarere ka Kirehe mu ntara y’iburasirazuba ubwo abantu bagera kuri 93 bajyanwe kwa muganga nyuma yaho banyonye ikinyobwa cyitwa ubushera nyuma yuko umubyeyi yari yagiye guhemba umwana we wari umaze igihe gito abyaye hanyuma ngo abanyoye kuri ubwo bushera bose bikabagiraho ingaruka zatumye bajyanwa kwa muganga.

Ubwo TV/R1 byageraga mu bitaro bya kirehe hamwe mu harwariye bamwe mu baturage bagezweho n’ingaruka z’ubwo bushera banyoye, batubwiye ko nyuma yo kunywa kuri ubwo bushera aribwo batangiye kumva bamerewe nabi mu nda aho bakeka ko icyo kinyobwa gishobora kuba cyari cyahumanyijwe.

Mukatuyishimire Claudine nawe urwariye muri ibi bitaro bya Kirehe akaba ariwe wari umaze igihe gito abyaye, ababyeyi be bakaba bari baje kumuhemba bamuzaniye igikoma cy’ababyeyi yavuze ko ngo iki kinyobwa cyahumanyijwe n’umuturanyi w’iwabo mbere yuko bakizana.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe Dr Ngamije Patient yavuze ko kugeza ubu abagizweho ingaruka n’icyo kinyobwa barimo kwitabwaho mu bigo nderabuzima byabakiriye ariko kandi ngo hari n’abazanywe mu bitaro bya Kirehe kubera ko bari barembye cyane.

Hashingiwe ku bimenyetso aba barwayi bagiye bagaragaza, uyu muyobozi w’ibitaro bya Kirehe aremeza ko ibi binyobwa aba baturage banyoye bitari byujuje ubuziranenge nubwo ibi bitaro ubwabyo ngo nta bushobozi bifite bwo gupima icyo kinyobwa, gusa ngo Ministeri y’ubuzima niyo izagaragaza ubwandu icyo kinyobwa cyari gifite dore ko ngo byamenyeshejwe ababifite mu nshingano.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano