Imibereho y’abaturage

GISAGARA-Musha: Banze ibiro by’akagari ngo byubatse mu ishyamba.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ahahoze inyubako y’akagari ka Gatovu mu murenge wa Musha ho mu karere ka Gisagara, ubu hari inzu yasenyutse ariko ikiriho inzugi n’amadirishya,abaturage bakavuga ko nyuma yo kubona ko aka ngo gakwiye kuvugururwa, ngo basabwe imisanzu yo kubaka akagari maze kubakwa ruguru mu ishyamba kamaze kuzura ntikorerwamo ngo kuko basanze kubatse ahantu habi.

Ibi ngo byatumye akagari kabura aho gukorera maze gakodesha inzu nto cyane mu ga centre,k’ubucruzi ,ibyo aba baturage basanga bidakwiye kuko hatisanzuye nk’ahatangirwa service z’akagari.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Musha buravuga ko aka kagali byabaye ngombwa ko kavugururwa ngo kubakishwe ibikoresho bikomeye.Ntiyamira Muhire David,umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Musha,avuga ko bizwi n’ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara kandi bwabemereye kuzakubaka ku buryo babwiwe ko akarere kabishyize mu byihutirwa bizakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Aha uyu muyobozi atanga icyizere ko bitazarenza amezi ane aba baturage badafite inyubako y’akagali.

Naho aka kanzwe kandi kari kuzuye uyu muyobozi avuga ko ari abaturage bakanze kuberako basanze kubatse ahantu habi.

Mu gihe aba baturage bagitegereje nabo kubakirwa akagali,ntibabura no kwibaza uburyo hubakwa inyubako hatarebwe niba koko hagenewe iki gikorwaremezo ,ubu kiri gusenyuka kandi haragendeye imbaraga z’abaturage n’ubufasha bwa Leta.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!