Imibereho y’abaturage

GISAGARA : Abakora muri VUP baratabaza

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abakora imirimo ya VUP mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara,baravuga ko bugarijwe n’ubukene bitewe n’uko hashize amezi ane badahabwa ayo bakoreye.Ubuyobozi bw’umurenge wa Save buravugako hari habayeho gutinda kw’amafaranga ariko bukabizeza ko iki cyumweru kirangira bamaze guhembwa ngo kuko amafaranga yageze kuri Sacco.

Ni abaturage bakora imirimo itandukanye ihabwa abari mu byiciro by’ubudehe bibarirwa mu batishoboye, hagamijwe kubafasha kwiteza imbere bahereye ku mafaranga bahembwa.

Cyakora aba bo mu kagali ka Gatoki mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, barinubira kudahemberwa igihe aho bavuga ko nk’ubu bamaze amezi asaga ane (quinzaine 9) badahabwa amafaranga bakoreye.

Bavuga ko kuva mu kwezi kwa cumi umwaka ushize wa 2017 bahembwe quinzaine imwe gusa,none ubu bakaba bugarijwe n’ubukene n’inzara kubera guhora babeshywa kwishyurwa nyamara amaso agahera mu kirere.

Ibi byo kudahembwa ngo byabagizeho ingaruka zirimo no kuba abana babo barabuze ibikoresho by’ ishuri bamwe bakarivamo,ibyo bifuza ko bajya bahemberwa igihe bakareka guhora bizezwa kwishyurwa ariko ntibikorwe.

Iyo babajije impamvu hashira igihe kingana gutya badahembwe ngo bahora babwirwa kwihangana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Save Innocent kimonyo avuga ko iki kibazo cyatewe n’itinda ry’amafaranga ,ariko ubu ngo akarere kayohereje yageze kuri sacco,bityo muri iki cyumweru amafaranga bagiye gutangira kuyahabwa.

Aba baturage nk’uko ngo baba bakoreshejwe nk’abatishoboye,kugira ngo biteze imbere, ngo iyo badahembwe bituma bahora mu madeni adashira y’ababakopye ibibatunga,nyamara ngo ibitakabaye baramutse bahembewe igihe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!