Imibereho y’abaturage

GASABO: Inzu yagwiriye abantu 3, babiri bahita bitaba Imana.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, Mu kagari ka Bweramvura mu murenge wa Jabana ,akarere ka Gasabo , inzu yagwiriye umugore witwa Mukaniyonsaba Solange n’abana be 2, Umuhungu w’imyaka 7 n’umukobwa w’imyaka 4 bagahita bitaba Imana.

Bamwe mu baturanyi be bavuga ko iyi nzu yagushijwe n’uko ibiti biyubatse byari byaramunzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagali Habumuremyi Egide nawe yemeza ko iyi mpanuka yatewe n’uko ibiti byari biyifashe byari byaramunzwe.

Nubwo uyu muyobozi avuga gutya bamwe mu baturanyi bavuze ko bakuraho ibinonko by’inzu hejuru ya Mukaniyonsaba, nyir’ubwite yababwiye ko inzu akeka ko hari abantu bayigushije nkana ngo kuko yumvise abantu haruguru y’inzuye mugihe abyutse agiye kubareba akaba ari bwo inzu yahise imugwira .

Inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo zimenye ikibyihishe inyuma.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano