Umutekano

GASABO-Gisozi: Haravugwa umutekano muke uterwa n’ibiyobyabwenge.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni agace kazwi nko MUBUDURIRA bamwe bahita “ku isi ya 9”, gaherereye mu kagari ka Ruhango ,umurenge wa Gisozi.

Abatuye muri aka gace bavuga ko bafite ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’abahanywera cyangwa bakanahacururiza ibiyobyambwenge rimwe na rimwe ababikoresha bakanakubita abagore babo nkuko babivuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi Théophile NIRAGIRE, avuga ko iki kibazo bagifatiye izindi ngamba bitewe nuko harimo bamwe babavagamo bagatanga amakuru mu gihe babaga bateguye umukwabo wo guhiga abacuruza bene ibyo biyobyabwenge.

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kujya batanga amakuru mu ibanga kugira ngo bifashe ubuyobozi guhashya abacuruza ibiyobyabwenge mu buryo bworoshye ntawe ubacitse.

Ibi biravugwa nyuma yaho kuwa kabiri w’iki cyumweru muri aka gace kazwi nko MUBUDURIRA abasirikare bishe barashe uwitwa Byukusenge Innocent wari ukurikiranyweho gucuruza no gukoresha ibibyabwenge nyuma yo kujya kumufata akagerageza kubarwanya.

Bitewe n’urugomo rubera muri aka gace andi makuru twamenye nuko muri uyu murenge wa Gisozi bahise birukana abanyerondo 6 bakekwagaho guhishira no gukorana n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!