Uburezi

GASABO-GISOZI: Abana bataye amashuri basigaye birirwa basunika imodoka.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu muhanda wangiritse wa Gisozi–Karuruma hagaragaramo abana bataye ishuri aho birirwa basunika moto n’imodoka byasaye bityo bakavuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ari ryo rizabasubiza ku ishuri ngo kuko bahabonera amafaranga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi bwo butangaza ko bugiye kurushaho kugirana inama n’ababyeyi ngo harebwe icyakorwa.

Ni umuhanda umaze imyaka irenga ibiri udindiye, aho ku gice cyawo cy’igishanga twahasanze abana bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 15 bakora akazi ko kuyobora imodoka zasaye no kwambutsa moto bazisunitse.
Iyo ubasanze muri uwo muhanda ,aba bana bakubwira ko ari igishanga kirimo amafaranga, ndetse ko bazasubira mu ishuri ari uko uyu muhanda wakozwe.

Abakoresha uyu muhanda twaganiriye, bahuriza ku guhangayikishwa n’akazi aba bana bakora, bongera gusaba inzego bireba ko ikorwa ry’uyu muhanda ryakwihutishwa, rigakemura ibibazo bitandukanye idindira ryawo ribateza birimo no guta ishuri kw’aba bana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, NIRAGIRE Theophile, yabwiye Tv na Radio 1 ko bahangayikijijwe n’ikibazo cy’aba bana, ariko ngo batangiye kuganiriza ababyeyi babo nabo ubwabo, mu rwego rwo gushaka umuti urambye kuri iki kibazo ngo kuko hari ishuri babateganyirije,ariko bamwe muri bo bakongera kurivamo.

Ni kenshi usanga abana bata ishuri bakajya gukora imirimo itandukanye yiganjemo ivunanye nko kujya gukora mu mirima y’icyayi,kurindishwa umuceli gukora mu binamba ndetse n’aba birirwa basunika moto aho kugana ishuri.
Aha ni ho bamwe bagirira impungenge z’uko nibikomeza gutya bishobora kuzabangamira gahunda ya leta y’u Rwanda y’uburezi kuri bose mu gihe inzego zitandukanye zaba zidafatanyije mu gushakira umuti iki kibazo.

Yanditswe na: Marie Claire ISINGIZWE

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!