Ubukungu

GASABO: Abatuye i Nyarutarama barasaba amafaranga aho kubakirwa inzu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatuye mu midugudu ya kangondo I,Kangondo II, na Kibiraro,yose yo mu kagali ka Nyarutarama mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali,
bateye utwatsi ibyo kubimurira mu Busanza ho mu karere ka Kicukiro kuko aho batuye ubu ho hagiye gushyirwa inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

icyo basaba ni uguhabwa ingurane y’amafranga ku mitungo yabo mugihe uyu mushinga w’umujyi wa Kigali wo ubateganyiriza inzu bazimukiramo nk’ingurane kuri iyo mitungo.
zimwe mu mpamvu batanga harimo izuko bari bafite inzu bakodeshaga aho batuye (mu kajagari) bakabona amafranga abatunga, hari n’abafite imiryango minini bafite impungenge ko itakwirwa muri izo nzu, abandi bo bashaka amafranga kugira ngo bajye kugura aho bazabona ubutaka bwagutse bwo guhinga.

ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwo buvuga ko butazabaha amafaranga kuko bayabaha bakajya kubaka mu kajagari, ngo kandi benshi muri bo bahabwa amafaranga atakubaka inzu ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, ibyo bikaba bihabanye na politike y’imiturire mu Rwanda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano