GAKAYIRE Raymond

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (5)

Kwibuka

Rwanda: Ku nshuro ya mbere abadiplomate bibutse Jenoside yakorewe abatutsi.

Abahagarariye ibihugu byabo n’ imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu mbere bibutse ku nshuro ya 24 Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. muri uyu muhango VENUSTE KARASIRA warokotse iyi jenocide yakorewe abatutsi, mu buhamya bwe yavuze ko ingabo z’umuryango w’abibumbye bahungiyeho muri ETO Kicukiro ngo zabatereranye zikabasiga mu biganza by’abicanyi. yagize ati "tariki ya 11Mata 1994 ubwo izo ngabo zafata icyemezo cyo kugenda, bashyize ibntu byabo mu modoka baragenda (...)

Imibereho y’abaturage

Rwanda: Imiti itujuje ubuziranenge ikomeje kwica amatungo.

Nyuma y’ikibazo cy’imfu z’amatungo cyibasiye inka kuburyo budasanzwe, cyagaragaye hirya no hino mu gihugu byumwihariko mu ntara y’Iburasirazuba n’amajyepfo ahagagaraye icyorezo cya Lift valley Fever. Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB cyabwiye itangazamakuru ko mu turere icyenda cyakoreyemo ubushakashatsi ngo basanze icyo cyorezo cya Lift Valley Fever n’imiti y’amatungo icuruzwa yararengeje igihe, itemewe gucuruzwa n’itagaragaza inkomoko ngo aribyo bifite uruhare (...)

Ubukungu

GASABO: Abatuye i Nyarutarama barasaba amafaranga aho kubakirwa inzu.

Abatuye mu midugudu ya kangondo I,Kangondo II, na Kibiraro,yose yo mu kagali ka Nyarutarama mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, bateye utwatsi ibyo kubimurira mu Busanza ho mu karere ka Kicukiro kuko aho batuye ubu ho hagiye gushyirwa inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali. icyo basaba ni uguhabwa ingurane y’amafranga ku mitungo yabo mugihe uyu mushinga w’umujyi wa Kigali wo ubateganyiriza inzu bazimukiramo nk’ingurane kuri iyo mitungo. zimwe (...)

Imibereho y’abaturage

Rwanda: Benshi ntibarasobanukirwa itegeko ryo gutwika imirambo

Bamwe mu baturage bo mubice bitandukanye by’igihugu bagaragaza imbogamizi bahura nazo mu guhushyingura ababo bitabye Imana harimo, kuba amarimbi bashyinguramo agenda yuzura bakagaruka no ku mikoro make nayo bavuga ko ari inzitizi. Nyamara kuva mu mwaka wa 2015 hashyizweho iteka rya minisitiri w’umuco na siporo rigena uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu. Nubwo bamwe mu baturage bo bavuga ko ibi bihabanye n’umuco, hakaba n’abavuga ko bitajyanye n’imyemerere yabo, gusa ku rundi (...)

Ubuzima

Ubuzima: Amavuta yo guteka yakoreshejwe inshuro nyinshi ashobora gutera kanseri

Bamwe mu bateka ibyo kurya bikenera amavuta menshi nk’ifiriti bavuga ko hari amavura asaguka iyo ibyo bayatetsemo bihiye gusa ariko ngo ntibayapfusha ubusa dore ko ahenze ariyo mpamvu bakomeza kuyatekesha ku zindi nshuro ngo zishobora no gusaga eshatu atarahinduka bitewe n’ingano y’amavuta yasigaye Ku bakora ubucuruzi bw’ibyo kurya bitetse mu mavuta nk’ifiriti kandi bo banavuga ko hari igihe amavuta ashobora kumara hafi umunsi wose ku muriro agenda asimburanwamo ibyo bayatekamo. (...)

Send a message