Imikino

Espagne: Fernando Hierro yamaze gusezererwa ku mirimo yo gutoza ikipe y’igihugu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Fernando Hierro watozaga ikipe y’igihugu ya Espagne yamaze gusezererwa, Luis Enrique watoje Barcelone niwe uri guhabwa amahirwe yo kumusimbura.

Ikipe y’igihugu ya espagne ni imwe mu makipe yaje mu gikombe cy’isi kiri kubera muburussia ihabwa amahirwe yo kuba yagera mu mikino ya nyuma, ndetse nayo kongera gutwara iki gikombe.

Gusa espagne nubwo abakinnyi bayo bakomeye ntabwo yashoboye kugera mu mikino ya nyuma kuko yaviriyemo muri kimwe cya mu nani aho yasezerewe n’uburussia, espagne kandi kuba itarageze kure muri iki gikombe cy’isi, ntawakwirengagizako byanaturutse ku mpinduka zabaye zitunguranye aho umutoza wayo Julen Lopetegi yasezerewe habura iminsi ibiri ngo imikino itangire kuk yari amaze gusinyira gutoza ikipe ya real madrid, aho yahise asimbuzwa uwari directeur technique Fernando Hierro.

Guhabwa akazi kwa Fernando Hierro habura umunsi umwe ngo espagne itangire imikino yayo, ntibyavuzweho rumwe gusa ntibyamubujije gutoza nubwo atabashije kugeza espagne ku gikombe.

Nyuma yo gusezererwa muri kimwe cya munani ku ikipe ya espagne, umutoza Fernando hierro wari wahawe iyi kipe yamaze gusezerwa ku kazi ko gutoza espagne ndetse ntabwo azasubira ku kazi yakoraga ko kuba directeur technique.

Nkuko byakomeje gutangazwa ngo hierro w’imyaka 50 ngo arakomeza gushaka ahandi yabona akazi ko gutoza, kuko ngo yaba ariwe wanze gusubira kuba directeur technique, ahubwo ngo arashaka kongera ubumenyi mubyo gutoza.

Nyuma yo gusezererwa nuburussia nubwo bari bazamutse mu itsinda ari abambere , Hierro yavuzeko amakosa yose ariwe agomba kubazwa kandi ngo azemera ibyemezo bizafatwa.

Yakomeje avugako abakinnyi be bitanze uko bashoboye ariko bikanga.
Nyuma yo gusezererwa kwa fernando hierro, Luis enrique watoje fc barcelone niwe uri guhabwa amahirwe yo kuzahabwa ikipe ya espagne kuko ubwo yatozaga barcelone yigeze kubazwa niba yakwemera gutoza ikipe ya espagne asubizako nta mutoza mwiza wakwanga gutoza iyi kipe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET