Amahanga

Eritireya: Amakimbirane ya Eritireya na Etiyopiya agiye kubonerwa ibisubizo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Nyakanga 2018 ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 20 ishize, abayobozi ba Ethiopia na Eritrea, bahuriye mu Mujyi wa Asmara muri Eritrea, baganira ku buryo bazahura umubano w’ibihugu byombi washegeshwe n’amakimbirane ashingiye ku mbibi kuva mu mwaka w’1998.

Uru ruzinduko rubayeho nyuma y’ukwezi kumwe Dr Abiy atunguranye akemera amasezerano y’amahoro yo kurangiza amakimbirane n’intambara yamaze imyaka ibiri ku mupaka w’ibihugu byombi, igahitana abagera ku bihumbi 80 (80,000), ibindi bihumbi amagana bikava mu byabo.

Icyo gihe abayobozi ba Eritrea bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Osman Saleh bakaba baragiye i Addis Ababa, kuganira kuri ayo masezerano.
Minisitiri wa Eritrea ushinzwe itangazamakuru, Yemane G Meskel, yanditse kuri Twitter ko ari ubwa mbere indege ya Ethiopian Airlines ikandagiye i Asmara mu myaka 20 ishize. Yavuze ko ari ibihe bidasanzwe kandi bitazibagirana kubona abayobozi bombi bahoberana bya kivandimwe.

Ku wa 24 Gicurasi 1993 ni bwo Eritrea yabonye ubwigenge yiyomoye kuri Ethiopia, ariko imipaka y’ibihugu byombi ntiyagaragazwa. Nyuma y’imyaka itanu ibihugu byombi byagiranye amakimbirane y’imipaka ahanini bitewe n’uko Ethiopia itari ikibasha gukora ku Nyanja, bigatuma inyura mu bindi bihugu nka Eritrea kugira ngo ibashe kwambutsa ibicuruza byayo.

Mu mwaka w’ 2002 Komisiyo ya Loni yo gukemura amakimbirane y’imipaka hagati y’ibihugu byombi yatanze imyanzuro ariko Ethiopia yanga kuyubahiriza ari byo byatumye amakimbirane akomeza gukara.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!