Imyidagaduro

Ukraine: Dua Lipa ni we uzataramira abazitabira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Dua Lipa ufite inkomoko mu Bwongereza ni we wemejwe nk’umuhanzi uzataramira abazitabira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza ikipe ya Liverpool na Real Madrid i Kiev muri Ukraine.

Mu birori byo gutangiza umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku itariki 26 Gicurasi 2018 uzahuza ikipe ya Liverpool na Real Madrid biteganyijwe ko umuhanzikazi Dua Lipa ari we uzataramira abazaba bateraniye i Kiev muri Ukraine.

Dua Lipa yagize ati ’’ni iby’agaciro kuba narasabwe na UEFA ndetse na Pepsi kuzataramira imbaga y’abantu bazakurikira uyu mukino, ndabizi ko aya ari amahirwe aboneka rimwe mu buzima ni yo mpanvu na njye mbijeje kuzabakorera igitaramo mutazibagirwa’’

Guy-Laurent Epstein ukuriye imenyekanishabikorwa muri UEFA we yagize ati ’’twishimiye kwakira Dua Lipa i Kiev’’ akomeza agira ati ’’imbaraga uyu mukobwa agaragaza mu bitaramo ndizera ko zizafasha abafana b’aya makipe yombi kwinjira mu mukino mbere y’uko utangira’’.

nubwo nta byinshi azi ku bijyanye na ruhago Lipa yatangarije BT ko muri iki gitaramo azagaragaza ko n’umukobwa ashoboye.

uyu mukino biteganyijwe ko uzerekanwa mu bihugu bisaga 220, ni umukino w’amateka dore ko aya makipe yombi afite abafana benshi.

Reba amashusho y’indirimbo ye yitwa New Rules

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET