Constantin Tuyishimire

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (69)

Umutekano

Gicumbi: Umwarimu arakekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba hafungiye umwarimu wigishaga ku rwunge rw’amashuri rwa Byumba Inyange ukekwaho gusambanya umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko yigishaga. Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Byumba Inyange,ishuri riherereye rwagati mu mujyi wa Gicumbi avuga ko kuri station ya Polisi ya Byumba hafungiye umwarimu witwa NteziyaremyeTheoneste w’imyaka 35 y’amavuko akekwako gusambanya umunyeshuri yigishaga w’imyaka 13 y’amavuko.Ubusanzwe wiga mu mwaka wa (...)

Ubukungu

Gicumbi: Abanyonzi barashinja abayobora koperative yabo COVEGI kunyereza asaga 900.000frws mu myaka ibiri

Bamwe mu bagize koperative y’abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare COVEGI mu karere ka Gicumbi barashinja ubuyobozi bwayo kunyereza asaga ibihumbi magana acyenda y’u Rwanda(900.000frws) akomoka ku misanzu n’imisoro batanga. Aba bavuga ko aya mafaranga yanyerejwe mu myaka ibiri ari yo 2017 n’uyu wa 2018 uri hafi kurangira. Bamwe muri aba banyonzi bagaragaza ko kuva bagera muri iyi koperative nta musaruro bayibonyemo bakavuga ko kuyibamo ari ukubura uko bagira bagasaba ko ubuyobozi (...)

Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Abana bo mu muhanda barasaba kujyanwa mu ishuri

Bamwe mu bana bo mu muhanda baba mu mujyi wa Gicumbi baratakambira ubuyobozi ngo bafashwe kuva mu buzima bubi barimo bushobora kubagiraho ingaruka mbi . Aba bana bavuga ko bari mu buzima bubi aho hari abarara hanze abandi bakikinga mu bizu bishaje cyane biba muri uyu mujyi byiganjemo imyanda. Muri aba bana bagera kuri 30 benshi muri bo bari munsi y’imyaka 13 y’amavuko bavuga ko kurya biba bigoye,gukaraba cyangwa gusukura imyambaro yabo byo ntibajya batekereza ko bibaho bityo bigatuma (...)

Imibereho y’abaturage

Amajyaruguru: Bahangayikishijwe n’abakobwa batererwa inda muri Uganda bakagarukana abana.

Muri imwe mu mirenge y’uturere twa Gicumbi na Burera ihana imbibi n’igihugu cya Uganda hari bamwe mu babyeyi bavuga ko bahangayikishijwe n’abana babo b’abakobwa bajya gushaka amaramuko muri Uganda bakabatererayo inda bakagaruka mu Rwanda bafite abana badafitiye ubushobozi bwo kurera kuko ba se b’abanyaUganda baba babirukanye nta mperekeza. Benshi mu babyeyi babo bakobwa baravuga ko bibabera umuzigo haba mu kubitaho ndetse no kurera abuzukuru baba bazaniwe nyamara nta bushobozi babifitiye. (...)

Uburezi

Gicumbi: Barashinja kaminuza ya UTAB kubima impamyabumenyi.

Bamwe mu bize muri gahunda izwi nka Post Graduate Diploma in Education muri kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba UTAB barashinja ubuyobozi bw’iyi kaminuza kubima nkana impamyabumenyi zabo nyamara bamaze imyaka isaga ibiri bararangije kuyigamo banujuje ibisabwa. Aba banyeshuri bagera kuri 86 bagaragaza ko buri umwe yagiye atanga amafaranga y’ishuri arenga ibihumbi 800 kugira ngo bige muri iyi gahunda none ngo birangiye badahawe impamyabushobozi kandi bari ku rutonde rw’abagombaga (...)

Ubukungu

Gicumbi: Ngo batswe ibibanza mu isoko bisubirira mu mwuga w’uburaya

Mu mujyi wa Gicumbi hari abahoze bahakorera uburaya bavuga ko ubuyobozi bw ’akarere bwabahaye ibibanza byo gucururizaho mu isoko rya Gicumbi,ubuyobozi bw’isoko bukabigurisha butababwiye bigatuma bisubirira mu buraya no mu buzunguzayi. Aba barenga 20 bavuga ko mu mwaka wa 2014 ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bufatanyije n’ubw’umurenge wa Byumba bwabahaye ibibanza byo gucururizaho mu isoko rya Gicumbi none ngo ubuyobozi bw’iryo soko bwarabibatse burabigurisha bituma benshi muri bo basubira kuba (...)

Ubukungu

Gicumbi: Bahangayikishijwe n’amashyamba akomeje gutsinsurwa adakuze

Iyo utembereye mu misozi n’imibande by’akarere ka Gicumbi ndetse na bimwe mu bice by’akarere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru byegereye Gicumbi biragoye kubona umudugudu utarimo ahantu batsinsuye ishyamba riteze ibiti bikiri bito cyane. Ni ibintu bamwe mu bahatuye bavuga ko bimaze igihe kirekire kandi biteye inkeke ndetse n’impungenge kuko ngo hari n’abatema ishyamba ritaramara n’imyaka ibiri ibiti bikiri bito bakabitwikamo amakara ,kubyubakisha n’ibindi. Benshi muri aba baturage basa (...)

Ubukungu

Gicumbi-Manyagiro: Ihene zatanzwe n’umurenge zirimo gupfa umusubizo.

Bamwe mu batuye umurenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi baravuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwabahaye ihene zo korora zirwaye none ziri gupfa umusubizo. Bavuga ko muri Gicurasi 2018 aba baturage bahawe ihene n’ubuyobozi bw’uyu murenge mu rwego rwo kubafasha mu mibereho ariko zikaba ziri gupfa uruhongohongo dore ko umudugudu umaze gupfamo nke ari 35 mu mezi atatu gusa. Izi hene zirimo gufatwa n’uburwayi busa n’aho buhuje ibimenyetso aho mbere yo gupfa hari izibanza gutumba imitwe izindi (...)

Umutekano

Amajyaruguru: Hari abatwara ibinyabiziga banenga abapolisi babuka inabi mu muhanda

Mu gihe polisi y’u Rwanda ikomeje icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo, bamwe mu batwara ibinyabiziga mu ntara y’amajyaruguru baranenga bamwe mu bapolisi bo mu muhanda bakoresha imvugo mbi iyo baka ibyangombwa. Bamwe muri aba batwara ibinyabiziga babibwiye TV na Radio One kuri uyu wa Kabiri taliki ya 22 Gicurasi 2018 ubwo bari bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda mu ntara y’amajyaruguru. Kuba hari bamwe mu bapolisi buka inabi abatwaye (...)