Camille Ndikumana

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (19)

Imibereho y’abaturage

Nyaruguru: Abubatse isoko rya Kibeho, barataka kwamburwa.

Bamwe mu baturage bubatse isoko rya kijyambere ryubatse mu murenge wa Kibeho ho mu karere ka Nyaruguru barataka kwamburwa amafaranga bakoreye mu mirimo yo kuryubaka,kuko batahembwe nyuma y’aho rwiyemezamirimo waryubakishaga afungiwe n’imirimo igahagarara. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buravuga ko rwiyemezamirimo yabatengushye,ariko bwizeza aba baturage kuri kugerageza gukemura iki kibazo (...)

Imibereho y’abaturage

Gisagara: Ngo hatagize igikorwa, igikwangari cyahombya uruganda na leta ifitemo imigabane.

Mu gihe abaturage bo mu karere ka Gisagara bavuga ko uruganda bahawe rutabagurira umusaruro wose w’ibitoki,uru ruganda ruravuga ko biterwa n‘uko rubagurira,ariko bo ntibitabire kugura no kunywa ibyo rwakoze,ahubwo bakiyengera ibikwangari.Ubuyobozi bw’akarere bwo buravugako hari abaturage bacyenga ibiyobyabwenge,ariko ko ari urugamba bahoramo ku buryo bizeye ko iki kibazo kizarangira (...)

Imibereho y’abaturage

GISAGARA-Musha: Banze ibiro by’akagari ngo byubatse mu ishyamba.

Ahahoze inyubako y’akagari ka Gatovu mu murenge wa Musha ho mu karere ka Gisagara, ubu hari inzu yasenyutse ariko ikiriho inzugi n’amadirishya,abaturage bakavuga ko nyuma yo kubona ko aka ngo gakwiye kuvugururwa, ngo basabwe imisanzu yo kubaka akagari maze kubakwa ruguru mu ishyamba kamaze kuzura ntikorerwamo ngo kuko basanze kubatse ahantu habi. Ibi ngo byatumye akagari kabura aho gukorera maze gakodesha inzu nto cyane mu ga centre,k’ubucruzi ,ibyo aba baturage basanga bidakwiye kuko (...)

Imibereho y’abaturage

NYANZA: Abavuye Iwawa basubira mu muhanda,nyuma yo kwimwa ibyo bijejwe.

Mu gihe bamwe mu bavuye I Wawa bo mu karere ka Nyanza bakunze gushinja ubuyobozi kutabaha ibikoresho by’imyuga bigiye baba baremerewe bigatuma basubira mu buzererezi ,ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana bwo buravugako bamwe muribo bagurisha ibikoresho baba barahawe bigatuma basubira mu muhanda n’ingeso mbi bahozemo.Gusa kuri ubu ngo ubu hashyizweho komite yo kubakurikirana

Uburezi

NYAMAGABE: Batsinze ikizamini baranahamagarwa,bimwa akazi.

Bamwe mu bakoze ibizamini byo kwigisha mu mashuri abanza mu karere ka Nyamagabe,baravuga ko barenganyijwe nyuma yo gutsinda ibizamini ariko bajya gutangira akazi bakabwirwa ko impamyabumenyi zabo zitabemerera kwigisha mu mashuri abanza. Ushinzwe uburezi mu karere we aravugako iki kibazo cyatewe no kwibeshya mu gutoranya abemerewe gukora ikizamini,kuko bo ngo nubwo bize uburezi bw’amashuri abanza ariko bakurikiranye by’umwihariko (...)

Ubukungu

Huye: Gufunga inzu z’ubucuruzi,ni byo byashubije inyuma uyu mujyi- Minisitiri Gatete.

Umujyi wa Huye wahoze witwa Butare wafatwaga nk’umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali ,umurwa mukuru w’u Rwanda ,kuri ubu uko ugaragara mu maso y’abahabaye ,abahazi ,abahakoreye n’abahakorera ubu ndetse n’abahatuye,bavuga ko wasigaye inyuma mu buryo bugaragara . Uku gusigara inyuma benshi bavuga ko biterwa n’uko zimwe mu nyubako z’ubucuruzi zafunzwe ,basabwa kuvugurura,nyamara ba nyir’inzu z’ubucuruzi bakagaragaza ko nta bushobozi bwo kubaka inzu z’amagorofa (Etage) basabwa nk’uko byakomeje (...)

Imibereho y’abaturage

Huye: Barataka akarengane,ubuyobozi bukabashinja kwigumura

Mu murenge wa Simbi ho mu karere ka Huye uwitwa Mukobwajana Jacqueline hamwe n’imwe mu miryango igera ku 10,baravuga ko yarenganye ubwo yakurwaga mu masambu n’uvugako hari iwabo mbere yo mu mwaka w’ 1959.Ubuyobozi bwo uravugako uku ari ukwigomeka ku myanzuro yafashwe mu rubanza rwaciwe n’abunzi,ko batsinzwe bagomba kuvamo baba badafite aho batura ubuyobozi bukabafasha ariko bakava mu isambu (...)