Callixte Ndagijimana

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (48)

Umutekano

Shyogwe: Gitifu arashinja abanyerondo kuba ibyitso by’abajura

Nyuma y’ibitero bimaze iminsi byibasira umurenge wa Shyogwe w’akarere ka Muhanga bikaba bimaze no gukomeretsa abagera kuri 4, ubuyobozi bw’uyu murenge burashinja bamwe mu banyerondo kuba ibyitso by’aba bajura. Mu ijoro ryo ku wa kabiri w’ icyumweru gishize, nibwo itsinda ry’abantu bakekwa ko ari abajura ryari ryitwaje intwaro gakondo ryateye muri tumwe mu duce tw’umurenge wa Shyogwe rikomeretsa abagera kuri 4 barimo n’umunyerondo. Habinshuti Vedaste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge (...)

Umutekano

Muhanga: Abitwaje intwaro gakondo bamaze gutera ahantu hatatu muri iki cyumweru bakomeretsa 4.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abantu bataramenyekana bari bitwaje intwaro Gakondo bateye mu duce dutandukanye tw’umurenge wa Shyogwe w’akarere ka Muhanga turimo n’akari hafi ya Kaburimbo bakomeretsa abantu bagera kuri bane. Bwaba ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ndetse n’ubw’ingabo bwagiranye ibiganiro na bamwe mu batuye uyu murenge wa Shyogwe ntibwemera ko abakoze ibi ari abagizi nabi ku rwego aba baturage babikekaho ahubwo bavuga ko ari ibisambo kandi ngo nta cyo bakora mu (...)

Ubukungu

Muhanga: Nyuma y’ amezi 9 bahagaritswe, ababumbyi b’amatafari bakomorewe.

Mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize wa 2017 ni bwo bubinyujije ku buyobozi bw’akarere ka Muhanga, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwahagaritse by’agateganyo abakoreraga ubucukuzi bw’ibumba no gutwika amatafari mu gishanga cya Nyirangari kigabanya Umurenge wa Nyamabuye n’uwa Shyogwe yombi yo muri aka karere. Abakoraga ibi bikorwa bari biganjemo urubyiruko bahise batangariza TV1 na Radio1 ko imibereho yabo igiye kuba mibi ndetse ikanatuma bishobora mu ngeso mbi zirimo uburaya n’ubujura. Iki gihe ubu (...)

Imibereho y’abaturage

Ruhango: Biravugwa ko amaze imyaka igera ku 10 aba mu mwobo.

Aka kazu gato umuntu atabura kugereranya n’umwobo gaherereye mu mudugudu wa Kamugaru, akagali ka Bunyogombe mu murenge wa Ruhango w’akarere ka Ruhango. Ni ko bivugwa ko uwitwa Bayiramye Jean Pierre amazemo imyaka igera ku icumi abamo. Ntibyoroshye gusanga uyu mugabo iwe nk’uko binashimangirwa n’abaturanyi be, gusa nk’abantu babana na we umunsi ku wundi bemeza ko ubuzima babona abayemo atari bwiza na gato nubwo bakeka ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Aba baturanyi be bifuza ko yavuzwa kuko ngo (...)

Ubukungu

Muhanga: Hari aho igishushanyo mbonera cyahagaritse imyubakire.

Bamwe mu batuye mu karere ka Muhanga bemeza ko muri iki gihe bitoroshye kugira ngo bemererwe kubaka cyangwa gusana ibyangijwe n’ ibiza. Kuba muri aka karere ka Muhanga atari ubonetse wese wemererwa gusana cyangwa kubaka ngo biri kugira ingaruka zikomeye ku bantu batari bake cyane cyane ababoneraga imirimo mu bikorwa by’ ubwubatsi bakunze kuba bari ahazwi nko ku ndege bategereje ko hari uwahabasanga akajya kubaha ikiraka. Aba bavuga ko ubu bashobora kumara ibyumweru bitatu ntawe urabona (...)

Imibereho y’abaturage

Ruhango: Nyuma yo gusenyerwa n’imvura yasezeranyijwe kubakirwa n’umurenge araheba.

Mbere y’uko imvura ikomeye yasenyeye abantu hirya no hino mu gihugu itangira kugwa, nibwo Sabagirirwa Felicité utuye mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango inzu ye yaguye. Iki gihe uyu mukecuru wari ufite umuryango w’abantu bagera kuri 11 akaba no mu kiciro cy’abatishoboye yavugaga ko ubuzima abanyemo n’uyu muryango bwo gusemberera mu kazu kadafashije ndetse akabanamo na nyirako butari bumworoheye, bityo agasaba ko ubuyobozi bwamwubakira. Ubuyobozi bw’Umurenge wa RUHANGO bwahise bwemera (...)

Ubukungu

Ruhango- Bweramana- Abahinzi b’ umuceri mu gahinda gakomeye nyuma y’ uko urugomero rwabo rwangijwe n’ imvura

Mu minsi yashize ngo mu karere ka Ruhango haguye imvura nyinshi yangiza ibintu bitandukanye birimo n’ urugomero rwa Nkubi rwagaburiraga amazi imirima y’ umuceri iri mu bice binyuranye by’ umurenge wa Bweramana none ngo kugeza magingo aya iyi mirima yabuze amazi ku buryo n’ abahinzi bawo basigaye bahinga mu gihe cy’ imvura gusa. Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Bweramana buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse ngo bwakigejeje ku nzego zibukuriye zirimo akarere na ko kemera kuzagira icyo kagikoraho (...)

Ubukungu

Nyanza- Mukingo: Amapoto y’umuriro bashingiwe yaburiwe irengero.

Abatuye mu mudugudu wa Nyakabungo mu kagari ka Nkomero mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bavuga kugeza magingo aya batiyumvisha impamvu badafite umuriro w’ amashanyarazi kandi indi yo muri uyu murenge begeranye ndetse n’ iyo mu wa Bweramana mu karere ka Ruhango yo iwufite. Abaturage ba Nyakabungo bavuga ko kubura ubuvugizi ari cyo cyatumye ahanini batagezwaho umuriro kuko ngo n’ amapato yawo yageze muri uyu mudugudu ariko nyuma akaza kuwuvanwamo bayaburira irengero. Ubuyobozi (...)

Ubukungu

Karongi- Bamaze imyaka 3 batanze amafaranga yo kubegereza umuriro none ntibarawubona

Babifashijwemo n’ubuyobozi bw’ibigo by’ amashuri ndetse n’ ubwo amatorero bibarizwa mu kagari ka Nyarunyinya cyane cyane mu mudugudu wa Murambi mu murenge wa Murambi ho mu karere ka Karongi, abaturage bo muri aka kagari bishyize hamwe buri wese atanga amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 28 nk’ umusanzu wo kugira ngo begerezwe umuriro w’ amashanyarazi, ariko ngo imyaka igiye kuba itatu bagitegereje uyu muriro. Bamwe mu bataratanga uyu musanzu bavuga ko icyatumye batawutanga ari uko bawubuze ahubwo (...)

Imyidagaduro

Ruhango: Ikibuga cy’ umupira cyahindutse umurima w’imyumbati.

Abatuye mu kagari ka Musamu ko mu murenge wa Ruhango w’ akarere ka Ruhango baba abasheshe akanguhe ndetse n’ abana bato bavuga ko ubu ntaho gukorera Siporo bafite cyane cyane iyo gukina umupira w’ amaguru bitewe n’ uko ikibuga bayikoreragaho mu minsi ishize cyahinzwemo imyaka inyuranye ariko yiganjemo imyumbati. Aba baturage bo mu Ruhango by’ umwihariko abo ku Musamu bavuga ko kugira ngo bagere aho bashobora gukinira umupira bibasaba gukora urugendo runini bakahagera bananiwe ku buryo bifuza (...)