Imyidagaduro

USA: Umuhanzi Whitney Houston ngo yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ibi ni ibyatangajwe n’abagize umuryago we muri filime mbarankuru yitwa ’’Whitney’’ yakozwe na kevin Mcdonald, iyi filime yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco rya sinema rizwi nka Cannes Film Festival ryasojwe mu cyumweru gishize.

Nyuma y’urupfu rw’umwe mu bahanzi beza isi yagize mu kinyejana cya 20, ibinyamakuru byinshi byakomeje gushinja iki cyamamare kwijandika mu biyobyabwenge ari nabyo byaje kumuhitana mu 2012 ubwo yari afite imyaka 48 gusa.

Nubwo ibi byakomeje kuvugwa no kwandikwa Kevin Mcdonald uzwi cyane mu gutunganya filime (One Day in September, The Last King of Scotland) we si ko yabibonaga.

Ibi byatumye yifashisha amashusho menshi yafatirwaga ahantu hatandukanye Witney Houston yabaga yagiye haba mu bitaramo, ibyaberaga inyuma y’urubyiniro n’andi mashusho yafatirwaga mu rugo iwe, nkuko byatangajwe na kevin muri aya mashusho yose uyu muhanzikazi yagaragazaga imyitwarire idasanzwe.

Aganira n’ikinyamakuru Vanity Fair Kevin yagize ati ’’yagaragazaga imyitwarire idasanzwe kuko ntiyigeze agaragaza kwishimira imiterere ye’’
akomeza agira ati ’’yari umugore mwiza cyane ariko ntiyigeze yita ku miterere ye kandi yahishaga ibyiyunviro bye ku mibonano mpuzabitsina, maze gukorana filime n’abantu benshi bahohotewe bakiri abana ariko abafashwe ku ngufu ni bo bakunze kugaragaza imyitwarire nk’iyi’’

ibi ni byo byatumye yegera bamwe mu bantu babanye hafi n’uyu muhanzi kugira ngo hagire icyo bamutangariza ariko biba iby’ubusa.

Mu buryo bugoranye cyane umugore witwa Mary Jones uri mu babanye na Whitney mu minsi ye ya nyuma ni we wabitangaje bwa mbere ubwo yashakaga kugaragaza ko imyitwarire Whitney yagaragazaga mu minsi ye ya nyuma yari ingaruka z’ibyamubayeho
Mu marira menshi Mary Jones yagize ati ’’uwo munsi ndawibuka neza Houston yandebye mu maso arambwira ati Mary nkiri umwana nafashwe ku ngufu kandi ntiyari umugabo yari umugore birambabaza kuko mama atazi ibyo twaciyemo’’
Mary akomeza agira ati ’’namugiriye inama y’uko yabibwira nyina [Houston] aranga ambwira ko nyina aramutse abimenye yahemukira uwabikoze’’ ariko ikibabaje n’uko atigeze abwira uwo muntu wamukoreye iryo hohoterwa.

Ibi kandi bishimangirwa na Gary musaza wa Whitney ugaragara muri iyi filime avuga ko mushiki we yahohotewe na mubyara wabo witwa Dee Dee Warwick witabye imana muri 2008

abajijwe impanvu Houston atigeze abivuga Mary agira ati ’’ nkeka ko yacyekaga ko biteye ikimwaro kuko yajyaga yishinja ko wenda haba hari ikintu yakoze cyatumye [Dee Dee] amuhohotera’’
Nubwo Whitney Houston atigeze yerura ngo avuge ku ihohoterwa yakorewe, imvugo yakoreshaga yacaga amarenga yabyo.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamukuru akabazwa ikintu kimubabaza cyane yagize ati ’’ ihohoterwa rikorerwa abana rirambabaza cyane, mbabazwa no kubona umwana ahohoterwa n’umuntu mukuru kandi ari we wakamuhaye urukundo n’umutekano’’

Iyi filime inahishura iby’umubano we n’undi mugore wamubaga hafi cyane Robyn Crawford mbere y’uko akundana na Bobby Brown

Filime ’’Whitney’’ biteganyijwe ko izashirwa ahagaragara kw’itariki 6 Nyakanga

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano