Ubukungu

Burera: Ya hoteli yashowemo akayabo yatangiye kumeramo ibyatsi itarakorerwamo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama njyanama y’Akarere ka Burera yateranye mu mpera z’umwaka wa 2014 yemeje ko ako karere kagomba kubaka hoteli mu rwego rwo Gutinyura abikorera n’abashoramari. Ku itariki ya 10 Nyakanga 2016, nibwo ubuyobozi bw’akarere bwahamirije itangazamakuru ko iyi hotel yamaze kuzura ko kandi icyari gisigaye gusa byari ugushyiramo ibikoresho ubundi igahita ifungura imiryango.

Gusa kugera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 iyi hoteli yari itaratangira gukorerwamo, ariko ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwatangaga icyizere ko gutangira kubyazwa umusaruro mu gihe cya Vuba, hari ku itariki ya 12 Mutarama muri uyu mwaka wa 2018 ubwo umuyobozi w’aka karere UWAMBAJEMARIYA Florence yahamirizaga TV/Radio1 ko uwagombaga gukorera muri iyi hoteli yari yamaze kuboneka ndetse ngo n’imyiteguro yo gutangira imirimo yari ayigeze kure.

Nyuma y’iri jambo ry’umuyobozi w’akarere ka Burera ryaremaga agatima abari bahangayikishijwe n’amafaranga y’igihugu yashowe muri uwo mushinga, andi mezi umunani arongeye arashize n’ubundi inyubako z’iyo hoteli zigihagaze uko zakubatswe nta kirazikorerwamo, ibyatsi mu marembo n’igisa n’ibihuru gikikije aya mazu ni byo bigaragarira amaso ukihagera. Twashatse kumenya impamvu nyayo ikomeje kudindiza itangira ry’iyi hoteli mu gihe ubuyobozi bw’akarere bwakomeje kwizeza rubanda ko itazatinda gufungura imiryango nyamara imyaka igakomeza kwisunika, gusa ubuyobozi bw’aka karere n’ubundi buzwiho kudakunda kuvugisha itangazamakuru bwanze kugira icyo bubivugaho.

Icyakora mu buryo rusange guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney yabwiye TV/Radio1 ko amakuru y’iyi hoteli aheruka ari uko mu masezerano akarere kari kagiranye na rwiyemzamirimo wagombaga kuyikoreramo hari harimo ingingo igaragara nk’izatura Leta mu gihombo aho ngo ibikoresho byose biri muri iyi hoteli byagombaga kujya bivugururwa buri myaka itanu n’akarere ka Burera, ibintu ngo byashoboroga kujya bisaba amafaranga arenze cyane ayo iyo hoteli yaba yarinjije, bityo basaba akarere ka kabanza gushishoza bakanoza neza ayo masezerano.

Iyi hoteli yahawe izina rya ‘Burera Beach Resort’ iherereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Burera ahitwa mu Gitare ni mu Murenge wa Kagogo Yatangiye kubakwa mu ntangiro za 2015, yuzura mu ntangiriro za Nyakanga 2016 itwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 500 yose avuye mu kigega cya Leta nyuma y’uko uwari umufatanyabikorwa w’akarere muri uyu mushinga yaje gukuramo ake karenge mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize wa 2017 kubera ngo amananiza yashyirwaho n’ubuyobozi bw’aka karere, kugeza ubu imyaka ikaba ishize irenga ibiri iyi hoteli itaratangira kubyazwa umusaruro

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET