Uburezi

Burera: Urugendo rurerure ruracyabuza abana gukomeza amashuri

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni ikibazo abatuye mu kagari ka Kamanyana kari ku mupaka w’u Rwanda na Uganda mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera bavuga ko kibahangayikishije cyane ngo kuko urugendo rurerure abana barangije amashuri abanza baba basabwa gukora ngo babashe kugera ku yandi mashuri afite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 hari abo ruremerera cyane bikabaviramo kureka ishuri.

Ku bw’iyi mpamvu nta kindi cyifuzo abatuye muri aka gace bafite uretse kuba ishuri ribanza rya Cyanika rihubatse ryakwagurwa na ryo rikabasha gutanga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bityo bigafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta y’uburezi kuri bose iteganya ko nta mwana w’umunyarwanda ukwiye gucikiriza amashuri byibuza atarangije amashuri yisumbuye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika bwunga mu ry’aba baturage buvuga ko iki koko ari ikibazo nabo kibahangayikishije, nubwo nta cyizere cya vuba atanga MAJYAMBERE Didace uyobora uwo murenge akavuga ko nabo batangiye kugikorera ubuvugizi bizeye neza ko buzatanga umusaruro ishuri ribanza rya Cyanika rigahabwa ubushobozi bwo gutanga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET